Wednesday, September 11, 2024

Koffi Olomide wakoze igitaramo cy’amateka i Kigali Ati  ‘‘Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro’’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye mu muziki nka Koffi Olomide nyuma y’impaka z’urudaca ku gitaramo cye bamwe batifuzaga ko kiba, yashyize ataramira Abanyarwanda.

Iki gitaramo kikaba mbere yo kuba hari abari batangije ubukangura mbaga ko kitaba bitewe n’ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho byo guhohotera abagore, rero bakaba bumva u Rwanda nka kimwe mu bihugu byashyize imbere kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore batagahaye umwanya umunhanzi nka Koffi Olimide, gusa byaje kurangira kibaye.

Ni gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi bakunda umuziki wo njyana ya Rhumba.

 

Koffi Olomide akaba yagombaga gufashwa ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda 3, Chris Hat, Yvan Buravan na King James.

 

Umuhanzi Hategekimana Sulaiman ukoresha izina rya Chris Hat mu muziki, ni we wabanje k’urubyiniro saa 20:15’, uyu muhanzi w’imyaka 20 umaze gukora indirimbo 4, yahereye kuri ‘Diva’.

 

Uyu muhanzi ntibyamworoheye gushyira abantu mu mwuka w’igitaramo cyane ko batari bagacangamutse ngo babyinnye.

Hahise hakurikiraho Dj Mupenzi wahawe umwanya ngo ashyushye abantu mu ndirimbo zitandukanye, yakoresheje iminota 20. Uyu musore uvangavanga imizi yakinnye indirimbo zitandukanye ariko ageze ku za Jay Polly uheruka kwitaba Imana biba ibindi bindi, abantu muri Kigali Arena bahise bahaguruka bigaragaza urukundo uyu muraperi bamukundaga.

 

Hahise hakurikiraho umuhanzi Yvan Buravan wamamaye mu muziki cyane guhera 2016, yakiranywe na yombi n’abakunzi be, uyu muhanzi yeretswe urukundo n’abafana be, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye aririmbana n’abakunzi be izirimo ‘Low Key’ na ‘Tiku’.

Hakurikiyeho umuhanzi King James weretswe urukundo rudasanzwe n’abari muri Kigali Arena aho buri ndirimbo yose yaririmbye yayirimbanye n’abakunzi be.

 

Uyu muhanzi uri mu barambye muri uyu muziki w’u Rwanda, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo; Meze neza, Yantumye, Icyangombwa, Ndagukumbuye yakoranye na Ariel Wayz, Umuriro watse na Ganyobwe zahagurukije abantu benshi muri Stade.

 

Mbere y’uko umuhanzi Koffi Olomide agera ku rubyiniro, yabanjirijwe n’itsinda ry’ababyinnyi be, babyinnye maze abantu barizihirwa.

 

Saa 22:00’ nibwo umuhanzi wari utegerejwe na benshi, Koffi Olomide yageze ku rubyiniro yakiranwa amashyi menshi ubona ko yari ategerejwe na benshi.

Uyu mwami wa Rhumba yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Rond Point’ yahagurukije benshi, ageze kuri ‘Waaah’ yakoranye n’umuhanzi Diamond Platnumz biba ibindi bindi.

Uyu muhanzi yageze hagati ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku Rwanda ndetse ko yifuza ko igihugu cye cya DR Congo n’u Rwanda byagumya kubana amahoro.

Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”

Koffi Olomide yaririmbye imwe mu ndirimbo ze zo hambere yitwa ‘Loi’, akomereza kuri ‘Selfie’ yahagurukije n’iyonka bitewe n’uburyo iyi ndirimbo yamenyekanye nka ‘Ekotite’ yakunzwe cyane, bamufashije kuyibyina.

Yakomeje gususurutsa abantu mu ndirimbo ze zitandukanye asoza ashimira abitabiriye iki gitaramo mu rurimi rw’ikinyarwanda ati “Murakoze Kigali Ndabakunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts