Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kohererezanya abaturage hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ikimenyetso kizahuka ry’umubano w’impande zombi

radiotv10by radiotv10
09/08/2021
in MU RWANDA
0
Kohererezanya abaturage hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ikimenyetso kizahuka ry’umubano w’impande zombi
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga muri politike mpuzamahanga baravuga ko n’ubwo u Rwanda rutarashyira mu bikorwa ubusabe bw’u Burundi bwo kohererezanya abaturage b’impande zombi ngo bifite igisobanuro gikomeye mu kuzahura imibanire y’ibihugu byombi.

Iminsi 10 ishize u Rwanda n’u Burundi bahererekanyije abaturage b’impande zombie, igikorwa giheruka ni icyo ku itariki 7 Kanama 2021 aho u Burundi bwahaye u Rwanda abanyarwanda barindwi (7) bafatiwe muri iki gihugu binjiyemo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Iki gikorwa cyakurikiye icyo kuwa 30 Nyakanga 2021. Icyo gihe i Nemba mu karere ka Bugesera, u Rwanda rwahaye u Burundi ingabo 19 byavuzwe ko zibumbiye mu mutwe wa Red Tabara. Izi  zafatiwe mu Rwanda muri Nzeri 2020 zivuye kugaba ibitero mu Burundi.

Iki gikorwa cyahuriranye n’imana ya 19 y’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati. Icyo gihe perezida w’u Burundi, Maj Gen. Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubu bushake bw’u Rwanda byaba byiza bukomereje no ku ngingo yo kohereza abakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, bivugwa ko bari mu Rwanda.

“ Muri aka kanya mvugana na mwe, u Rwanda ruriguha guverinoma  y’u Burundi abanyabyaha 19 bishe imiryango y’Abarundi muri Nzeri 2020, babiciye mu majyaruguru y’u Burundi. Mboneyeho gusaba ko iki gikorwa cyakomereza no kubashatse gutembagaza ubutegetsi mu 2015, bagahitana n’abantu batagira ingano. Abo na bo bagomba koherezwa bagashyikirizwa ubutabera.”

N’ubwo bimeze bitya, abahanga muri politike mpuzamahanga baravuga ko iyi ngingo izakemurwa n’ibiganiro. Ariko ngo ibikorwa byo mu minsi icumi ishize, ngo biratanga icyizere ku mibanire y’ibihugu byombi.

Dr. Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga agaruka kuri ibi yagize ati” Ibi birasaba ibiganiro kugira ngo n’abandi uburundi bwagaragaza boherezwe.”

Uyu muhanga muri politike mpuzamahanga yakomeje avuga ko hagati aho uku guhererekanya imfungwa zikagera mu gihugu ari nzima nta n’umwe utaka ko uburenganzira bwa muntu bwe bwahonyanzwe ngo biratanga ikizere ko ibihugu byombi biri mu biganiro.

Ibi kandi ngo biratanga icyizere ko uyu mwaka wa 2021, ushobora kurangira ibihugu byombi byerekeza kugisubizo cy’ibibazo bimaze imyaka itanu.

Abahanga muri politike kandi, bashimangira ko biramutse bikomeje muri uyu mujyo, ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwaba ruri hafi kugaruka nyuma y’imyaka itanu imikoranire y’ibihugu byombi itameze neza ku bw’impamvu za politike.

Inkuru ya : Nzabonimpa David/RadioTv10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri Senegal-AMAFOTO

Next Post

DR Congo: Abasirikare barenga 2000 bamaze guhitanwa n’inyeshyamba

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DR Congo: Abasirikare barenga 2000 bamaze guhitanwa n’inyeshyamba

DR Congo: Abasirikare barenga 2000 bamaze guhitanwa n’inyeshyamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.