Kohererezanya abaturage hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ikimenyetso kizahuka ry’umubano w’impande zombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanga muri politike mpuzamahanga baravuga ko n’ubwo u Rwanda rutarashyira mu bikorwa ubusabe bw’u Burundi bwo kohererezanya abaturage b’impande zombi ngo bifite igisobanuro gikomeye mu kuzahura imibanire y’ibihugu byombi.

Iminsi 10 ishize u Rwanda n’u Burundi bahererekanyije abaturage b’impande zombie, igikorwa giheruka ni icyo ku itariki 7 Kanama 2021 aho u Burundi bwahaye u Rwanda abanyarwanda barindwi (7) bafatiwe muri iki gihugu binjiyemo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Izindi Nkuru

Iki gikorwa cyakurikiye icyo kuwa 30 Nyakanga 2021. Icyo gihe i Nemba mu karere ka Bugesera, u Rwanda rwahaye u Burundi ingabo 19 byavuzwe ko zibumbiye mu mutwe wa Red Tabara. Izi  zafatiwe mu Rwanda muri Nzeri 2020 zivuye kugaba ibitero mu Burundi.

Iki gikorwa cyahuriranye n’imana ya 19 y’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati. Icyo gihe perezida w’u Burundi, Maj Gen. Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubu bushake bw’u Rwanda byaba byiza bukomereje no ku ngingo yo kohereza abakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, bivugwa ko bari mu Rwanda.

“ Muri aka kanya mvugana na mwe, u Rwanda ruriguha guverinoma  y’u Burundi abanyabyaha 19 bishe imiryango y’Abarundi muri Nzeri 2020, babiciye mu majyaruguru y’u Burundi. Mboneyeho gusaba ko iki gikorwa cyakomereza no kubashatse gutembagaza ubutegetsi mu 2015, bagahitana n’abantu batagira ingano. Abo na bo bagomba koherezwa bagashyikirizwa ubutabera.”

N’ubwo bimeze bitya, abahanga muri politike mpuzamahanga baravuga ko iyi ngingo izakemurwa n’ibiganiro. Ariko ngo ibikorwa byo mu minsi icumi ishize, ngo biratanga icyizere ku mibanire y’ibihugu byombi.

Dr. Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga agaruka kuri ibi yagize ati” Ibi birasaba ibiganiro kugira ngo n’abandi uburundi bwagaragaza boherezwe.”

Uyu muhanga muri politike mpuzamahanga yakomeje avuga ko hagati aho uku guhererekanya imfungwa zikagera mu gihugu ari nzima nta n’umwe utaka ko uburenganzira bwa muntu bwe bwahonyanzwe ngo biratanga ikizere ko ibihugu byombi biri mu biganiro.

Ibi kandi ngo biratanga icyizere ko uyu mwaka wa 2021, ushobora kurangira ibihugu byombi byerekeza kugisubizo cy’ibibazo bimaze imyaka itanu.

Abahanga muri politike kandi, bashimangira ko biramutse bikomeje muri uyu mujyo, ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwaba ruri hafi kugaruka nyuma y’imyaka itanu imikoranire y’ibihugu byombi itameze neza ku bw’impamvu za politike.

Inkuru ya : Nzabonimpa David/RadioTv10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru