Korali ikunzwe mu Rwanda yaciye agahigo kadafitwe n’indi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Korali Ambassodors of Christ, yabaye iya mbere mu Rwanda yujuje abayikurikira bangana na Miliyoni kuri YouTube, inabiherwa igihembo n’ubuyobozi bw’uru rubuga.

Iyi korali ibarizwa mu itorero ry’Abadivandisite b’umumunsi wa karindwi, ku itorero rya Remera ni yo korali ya mbere mu Rwanda ikurikirwa n’abantu benshi ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize, tariki 05 Gicurasi, ubuyobozi bw’iyi Korali bahawe ishimwe na YouTube nk’ikimenyetso cyuko babaye indashyikirwa nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo, Muvunyi Ruben mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10.

Yagize ati “Kuri twe icyo tugamije ni ukugira ngo ubutumwa bwiza bumenyekane ku isi hose, ubwo rero iyo tubonye abantu benshi turabyinshimira cyane kuko biba byuzuza inzozi zacu zo kugeza ubutumwa ku si.”

Ambassadors of Christ ni korali iri ku rwego mpuzamahanga kuko indirimbo zabo ziba mu ndimi zitandukanye nk’Ikinyarwanda, ikigande, igiswayire, icyongereza n’Igifaransa.

Iyi korali kandi ikorera ibitaramo n’ingendo z’ivugabutumwa mu Bihugu bitandukanye byo muri Afurika nkuko umuyobozi wayo yakomeje abivuga.

Ati “Muri uyu mwaka dufite ingendo nyinshi. tuzajya Uganda, Tanzania, Angola tuzasubirayo kuko duherutseyo ariko kandi tuzajya no muri Zambia.”

Uruganda rwa muzika ihimbaza Imana rumaze gutera intambwe, kuko kuba iyi korali yujuje miliyoni y’aba-Subscribers kuri YouTube, bifitwe na bacye mu Rwanda nka Ngabo Medal uzwi nka Meddy uherutse gutangaza ko agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana

Korali Ambassadors imaze imyaka 27 muri muzika, yagiye ishyira hanze ibihangano byafashije benshi mu butumwa buhumuriza.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru