Kigali: Urujijo ku mugabo wari umaze iminsi atagaragara bongeye kubona yarapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, waherukaga kugaragara ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 05 Gicurasi, yabonetse yarapfuye ndetse umubiri we waratangiye kwangirika.

Umurambo wa nyakwigendera witwa Mugemangango Stephano wabonetse mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Izindi Nkuru

Uyu murambo wasanzwe mu nzu nyuma yuko abantu batambukaga muri ako gace bakumva umunuko ariko bakayoberwa aho uturuka, nyuma bakaza gusanga umurambo we mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2033.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ingenzi News, avuga ko nyakwigendera yaherukaga kugaragara ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 05 Gicurasi 2023 ubwo yari yagiye mu kazi ko kubaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire yemeje aya makuru y’umurambo w’uyu muturage wabonetse.

Yagize ati “Uwo mugabo bamusanze mu nzu yapfuye, ariko nanjye ubu ndimo nerekezayo kugira ngo menye uko bimeze.”

Uyu muyobozi wavugaga ko nta makuru menshi afite kuri iki kibazo, yavuze ko hari amakuru avugwa ko nyakwigendera yaba yarapfuye tariki 05 Gicurasi 2023, umunsi aheruka kugaragariraho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru