Korea y’Epfo yagaragarije Afurika ko izirikana uburyo yayibaye hafi ubwo yari ikomerewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama yahuje Korea n’Umugabane wa Afurika, Perezida w’iki Gihugu, Yoon Suk Yeol yibukije uyu Mugabane ko ubwo cyari mu ntambara yo guharanira Demokarasi mu 1950, Afurika yagifashije kuyirwana, kandi ko kibizirikana.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika 25 bateraniye i Seoul, ngo baganire ku gukomeza guteza imbere imikoranire ya Korea y’Epfo n’Umugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol wayoboye iri huriro, yavuze ko iyi mikoranire ishingiye ku mateka y’Igihugu ayoboye ndetse n’uko cyabaniwe na Afurika.

Ati “Ubwo hadukaga intambara ya Korea mu mwaka wa 1950; Afurika yadufashije guhanganira ubwisanzure na Demokarasi. Batwoherereje ingabo n’ibikoresho. Ubwo Ibihugu byinshi bya Afurika byabonaga ubwigenge hagati y’umwaka wa 1950 na 1970; imikoranire yacu muri dipolomasi yashinze imizi.”

Yakomeje agira ati “Koreya y’Epfo izakomeza gukorana n’inshuti zacu zo muri Afurika kubahiriza imyanzuro y’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’abibumbye no kurinda amahoro.”

Perezida Paul Kagame na we watanze ikiganiro ku munsi wa mbere w’iyi nama, yavuze ko Korea y’Epfo yabera urugero rwiza Ibihugu bya Afurika bishaka gutera imbere.

Umukuru w’u Rwanda; yagarutse ku mikoranire y’Ibihugu byombi, avuga ko ishingiye ku ikoranabuhanga, kandi ko ibyagezweho bigaragaza ko n’ibirenze ibyo bishoboka.

Ati “Icya mbere Korea izi agaciro k’ubusugire n’ubwigenge ndetse n’imbaraga bisaba mu kubaka umuco wo kubazwa inshingano no gushyiraho politike idaheeza. Ibyo bidufasha kurebana mu maso mu bwubahane. Ikindi; ibyo Korea yanyuzemo byerekana ko Igihugu gishobora gutera imbere mu kiragano kimwe.

Imikoranire na Korea yibanda ku ikoranabuhanga rihambaye mu guhanga udushya, ibyo byatumye bihutisha kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika.”

Imikoranire y’u Rwanda na Korea y’Epfo imaze imyaka 61. Muri 2023 Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo kudasoresha kabiri ibicuruzwa biva mu Bihugu byombi. Aya yasanze muri 2020 baremeranyijwe andi ajyanye n’ingendo zo mu kirere yafunguriye amarembo RwandAir i Seoul.

Muri uwo mwaka kandi Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 66,2$ yo kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi. Muri uwo mwaka kandi iki Gihugu cyahaye u Rwanda impano ya miliyari 8.7 Frw yo guteza imbere uburezi.

Imikoranire ya Korea n’Umugabane wa Afurika; imibare igaragaza ko kugeza muri 2022 yari ifite agaciro ka miliyari 20.5$ avuye kuri miliyoni 890$ yo mu 1988. Ibyo bivuze ko yikubye inshuro 23.

Iki gihugu kandi cyiyemeje ko kigiye gushora izindi miliyari 10$ kuri uyu Mugabane usanzwe wihariye 30% y’amabuye y’agaciro akomeye ku isi, hakaba kandi miliyari 14$ agiye gushorwa mu gufasha abashoramari kohereza ibicuruzwa muri Afurika.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bari i Seoul

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru