Kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe hari abayiri inyuma- Ntumba Luaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Umuryango w’Ibiyaga Bigari (CIRGL), Alphonse Ntumba Luaba yavuze ko kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe, hari Ibihugu by’Ibituranyi bya DRC byayifashije ndetse yemeza ko ari u Rwanda.

Alphonse Ntumba Luaba wanabaye Umuhuzabikorwa wa Gahunda yari ishinzwe kwambura intwaro abarwanyi (DDR/Désarmement, Démobilisation, Relèvement), yagarutse ku mateka ya M23 n’uburyo yari yaranduwe.

Izindi Nkuru

Uyu Munyapolitiki avuga ko bitumvikana uburyo M23 yongeye kubura umutwe kandi ikagarukana imbara nyinshi mu gihe ibyayo byari byararangiye.

Yagize ati “Niba rero M23 yarubuye umutwe kandi ikaza ifite intwaro zikomeye, ikabasha kwambukiranya imipaka, igisubizo kirigaragaza, bahawa intwaro kandi bagafashwa n’Ibihugu by’ibituranyi byumwihariko u Rwanda.”

Ntumba Luaba yavuze ko impamvu ashingiraho ari uko uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo bishyize mu maboko y’igisirikare cy’u Rwanda none bakaba bari kubura umutwe.

Uyu muhanda mu bijyanye na Politiki y’iby’umutekano mpuzabihugu, yavuze ko niba hari Ibihugu biri gutera inkunga uyu mutwe wa M23, biri guhonyora amategeko mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye n’ay’uwa Afurika Yunze ubumwe ndetse n’indi miryango ihuriweho mu karere.

Ntumba Luaba ashinje u Rwanda gutera inkunga M23 nyuma y’abandi banyapolitiki benshi barimo na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi uherutse kongera kubitsindagira ubwo yagiriraga uruzinduko muri Congo-Brazzaville.

U Rwanda rwo rukomeje kwamaganira kure ibi birego dore ko atari bishya, rukavuga ko nta nyungu n’imwe rwagira mu gutera inkunga umutwe wuhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ahubwo yo ishinja DRC kuvogera u Rwanda nyuma y’uko FARDC irashe ibisasu ku butaka bwarwo bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda bikanangiza bimwe mu bikorwa ndetse iki gisirikare gifatanyije na FDLR bagashimuta abasirikare b’u Rwanda babasanze ku burinzi bwo ku mupaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru