Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuba umwe mu bagize Guverinoma yakurikiranwaho ruswa bishimangira ihame rya ‘Zero tolerance’ ryo kutihanganira na busa ruswa.

Ibyumweru bibiri birashize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahagaritse uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Izindi Nkuru

Tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo ko Perezida Kagame Paul yahagaritse Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rutangaza ko ruri gukurikirana uyu munyapolitiki ukekwaho ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ndetse akaba afungiye iwe mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagarutse kuri uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda ukurikiranyweho ruswa, avuga ko buri wese wakoze icyaha aba agomba kugikurikiranwaho.

Dr Ngirente yavuze ko ubusanzwe mu Rwanda hariho ihame rya ‘Zero tolerance’ [kutihanganira na busa ruswa] kandi ko rireba buri Munyarwanda.

Ati “Murabizi Abaminisitiri bava mu Banyarwanda, twe twifuza ko icika burundu ariko iyo ibonetse kuri buri Munyarwanda wese ntabwo ari uko ari Minisitiri cyangwa atari we. Umunyarwanda wese byabonekaho icya mbere biratubabaza ariko ikiza iyo yemeye icyaha nyine, inzego z’ubutabera zikora akazi kabwo.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo ni na kimwe kirakwereka ko nyine ya tolerance [kwihanganira] koko ari zero ni uko na Minisitiri wabifatiwemo abihanirwa birashimangira uwo murongo wa Leta iyo ataba ari zero uwo Muministiri ntiyari guhanwa.”

Dr Ngirente avuga ko uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda ari gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe ariko ko na we ubwe yabyemeye.

Nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe, tariki 06 Gicurasi, Hon Bamporiki yatambukije ubutumwa kuri Twitter yemera ko yaguye mu moshya akakira indonke, ariko ko abisabira imbabazi.

Icyo gihe yari yagize ati Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Izi mbabazi zari zasabwe na Bamporiki, zavuzweho na Perezida Paul Kagame ubwo yasubizaga umwe mu baturage wari wasubije Bamporiki ko imbabazi azikwiye ariko na we akirinda kuzongera kugwa mu cyaha nk’iki.

Perezida Kagame wasubizaga uyu wari watanze igitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, yagize ati Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

Bamporiki Edouard wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nyiraneza Jeanne says:

    Uburyo mudohora ibihano muhanisha abakuru bakatwereye imbuto biragaragaza ubusumbane mubanyarwanda bukabije!!!kuko niba umuturage atanga ruswa cg akayakira,byagera mu bayobozi bagahanwa ki vip,ngaho ngo ibihano bisubistswe!!!ngaho ngo bafungiwe mu rugo!!ngaho ngo hari na bandi ntimubavuge!!!!bigaragaza integenge mukuyirwanya ninayo mpamvu itacika kuko abo bakomeye mworohereza ibihano ninabo barya nyinshi!!ubwose zero torerance muvuga niyihe ko ahubwo mutorera 80/100!!!
    Nyamara rubanda rugufi zero toreranze ikaba 120/100!!
    Iki kintu gihinduke kuko umuntu aba umuyobozi iyo akora ibyiza,naho iyo yakoze amarorerwa agomba kuba umuturage usanzwe.

    • ndemeranywa nawe rwose 100/100 reba umumotari afungirwa ruswa ya 2000 Frws, reba urya mugabo wo muri REB yazize 500k ubwo se koko ni urugero rwiza muba muduha mukurikize amatigeko murakoze

Leave a Reply to nizeeyimana bomba damascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru