Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe

radiotv10by radiotv10
19/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuba umwe mu bagize Guverinoma yakurikiranwaho ruswa bishimangira ihame rya ‘Zero tolerance’ ryo kutihanganira na busa ruswa.

Ibyumweru bibiri birashize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahagaritse uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo ko Perezida Kagame Paul yahagaritse Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rutangaza ko ruri gukurikirana uyu munyapolitiki ukekwaho ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ndetse akaba afungiye iwe mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagarutse kuri uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda ukurikiranyweho ruswa, avuga ko buri wese wakoze icyaha aba agomba kugikurikiranwaho.

Dr Ngirente yavuze ko ubusanzwe mu Rwanda hariho ihame rya ‘Zero tolerance’ [kutihanganira na busa ruswa] kandi ko rireba buri Munyarwanda.

Ati “Murabizi Abaminisitiri bava mu Banyarwanda, twe twifuza ko icika burundu ariko iyo ibonetse kuri buri Munyarwanda wese ntabwo ari uko ari Minisitiri cyangwa atari we. Umunyarwanda wese byabonekaho icya mbere biratubabaza ariko ikiza iyo yemeye icyaha nyine, inzego z’ubutabera zikora akazi kabwo.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo ni na kimwe kirakwereka ko nyine ya tolerance [kwihanganira] koko ari zero ni uko na Minisitiri wabifatiwemo abihanirwa birashimangira uwo murongo wa Leta iyo ataba ari zero uwo Muministiri ntiyari guhanwa.”

Dr Ngirente avuga ko uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda ari gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe ariko ko na we ubwe yabyemeye.

Nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe, tariki 06 Gicurasi, Hon Bamporiki yatambukije ubutumwa kuri Twitter yemera ko yaguye mu moshya akakira indonke, ariko ko abisabira imbabazi.

Icyo gihe yari yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Izi mbabazi zari zasabwe na Bamporiki, zavuzweho na Perezida Paul Kagame ubwo yasubizaga umwe mu baturage wari wasubije Bamporiki ko imbabazi azikwiye ariko na we akirinda kuzongera kugwa mu cyaha nk’iki.

Perezida Kagame wasubizaga uyu wari watanze igitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, yagize ati Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

Bamporiki Edouard wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nyiraneza Jeanne says:
    3 years ago

    Uburyo mudohora ibihano muhanisha abakuru bakatwereye imbuto biragaragaza ubusumbane mubanyarwanda bukabije!!!kuko niba umuturage atanga ruswa cg akayakira,byagera mu bayobozi bagahanwa ki vip,ngaho ngo ibihano bisubistswe!!!ngaho ngo bafungiwe mu rugo!!ngaho ngo hari na bandi ntimubavuge!!!!bigaragaza integenge mukuyirwanya ninayo mpamvu itacika kuko abo bakomeye mworohereza ibihano ninabo barya nyinshi!!ubwose zero torerance muvuga niyihe ko ahubwo mutorera 80/100!!!
    Nyamara rubanda rugufi zero toreranze ikaba 120/100!!
    Iki kintu gihinduke kuko umuntu aba umuyobozi iyo akora ibyiza,naho iyo yakoze amarorerwa agomba kuba umuturage usanzwe.

    Reply
    • nizeeyimana bomba damascene says:
      3 years ago

      ndemeranywa nawe rwose 100/100 reba umumotari afungirwa ruswa ya 2000 Frws, reba urya mugabo wo muri REB yazize 500k ubwo se koko ni urugero rwiza muba muduha mukurikize amatigeko murakoze

      Reply

Leave a Reply to nizeeyimana bomba damascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

Next Post

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore batandukanye nyuma y’uko bagabanyijwe imitungo

Related Posts

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye
AMAHANGA

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

by radiotv10
28/07/2025
0

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore batandukanye nyuma y’uko bagabanyijwe imitungo

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore batandukanye nyuma y’uko bagabanyijwe imitungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.