Kugera mu rugo byongeweho amasaha abiri, ibitaramo no kujya kuri stade birakomorerwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ziteganya ko isaha yo kuba abantu bageze mu rugo ari saa sita z’ijoro ndetse zikaba zanakomereye ibikorwa by’ibitaramo.

Izi ngamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ugereranyije n’ingamba zari zimaze iminsi zubahirizwa, Guverinoma y’u Rwanda yazoroheje aho yakomoye bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi bifunze nk’ibitaramo bya muzika, ibyo kubyina na za Konseri ndetse n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro, byose bikazafungura mu byiciro.

Izi ngamba kandi zongereye imibare y’abakoze bemerewe gukorera mu biro aho mu nzego za Leta ubu hazajya hakorera abatarenze 50% by’abakozi bose mu gihe mu nzego z’abikorera ari 75%.

Nanone kandi amakoraniro rusange yasubukuwe aho yemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho ayo makoraniro yabereye mu gihe byabereye mu nyubako na 75% mu gihe byabereye hanze.

Imibare y’abitabira imihango ibera mu nsengero na yo yongereye ubu ikaba yemerewe kwitabirwa n’abatarenze 75% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

Icyakora abitabira ibi bikorwa hafi ya byose, basabwa kuba barikingije byuzuye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru