Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
Uncategorized

AMAFOTO: Ni urukundo cyangwa?…Ikibatsi cy’urukundo rw’umusaza n’umukobwa yuzukuruje

AMAFOTO: Ni urukundo cyangwa?…Ikibatsi cy’urukundo rw’umusaza n’umukobwa yuzukuruje

Umusaza Godfrey Jemba Matte wo muri Uganda yagaragaje amashusho ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa ukiri muto yakabaye yuzukuruje.

Mzee Godfrey Jemba Matte waciye ibintu mu mashusho yagaragaye ari kwishimana n’umukobwa muto cyane, yatangaje ko uyu ari umukunzi we mushya.

Urubuga Boom.ug ruvuga ko Mzee Godfrey Jemba Matte yatangaje ko agize amahirwe adasanzwe yo kugira uyu mukunzi w’inzozi ze nyuma yo gutandukana n’umugore bafitanye abana 11.

Amashusho yagaragaje uyu musaza ari kwishimana n’uyu mukunzi we bari muri Sauna ubundi bari ku rwogero (Piscine) bigaragaza ko urukundo rutohagiye.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bavugaga ko uyu mukobwa yemeye gucudika n’uyu musaza wakamubereye Sekuru akurikiye amafaranga.

Gusa uyu mukobwa we yahakanye yivuye inyuma ko ntakindi akurikiye kuri uyu musaza uretse urukundo yumva yamwihebeye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 19 =