Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kuki imibereho ikomeje kurushaho guhenda? Impuguke zabisobanuye zigaragaza n’icyaba umuti
Share on FacebookShare on Twitter

Hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bavuga ko imibereho yo mu Rwanda ikomeje kurushaho guhenda bitewe n’ibiciro ku isoko bitumbagira uko bwije uko bucyeye. Impuguke mu bukungu zigaragaza impamvu ndetse n’igikwiye gukorwa.

Uko imyaka ihita indi igataha ubuzima burushaho guhenda aho bigaragazwa no kuba nko mu myaka itanu ishize amafaranga umuntu yajyanaga ku isoko guhaha ibyamutunga ku munsi ubu yikubye kabiri.

Si ibiribwa gusa uko n’ikiguzi cya serivisi kidasiba kuzamuka aho nk’amafaranga y’ishuri, ay’amacumbi n’izindi servisi yazamutse ku kigero gihabanye n’ibyo abaturage binjiza.

Abacuruza zimwe muri izo services z’ibanze, na bo bavuga ko bazibona zibahenze ku buryo kuzitanga ku giciro cyo hejuru biterwa n’uburyo bazibonye.

 

Kuzamura ubushobozi bw’umuturage byarirengagijwe

Dr. Fidele Mutemberezi wigisha amasomo y’ubukungu muri kaminuza avuga ko ubushobozi bw’ibyo abaturage binjiza mu Rwanda butigeze buzamurwa ngo bujyane n’aho igihe kigeze.

Ati “Niba winjiza umushahara w’ibihumbi ijana ukamara umwaka umwe, ibiri,…uzi ko kugira ngo umushahara uzamuke biba ari intambara. Iyo ibiciro byiyongereye ku masoko, amafaranga ibihumbi bitanu wajyanaga guhaha iyo ugiye ku isoko ntabwo uba ugishoboye kubigura.”

Dr. Fidele Mutemberezi avuga ko mu bihugu byateye imbere ubushobozi bw’ibyo abaturage binjiza bugenda bushyirwa ku kigero cy’ibiciro bigezweho ku masoko.

Kongerera agaciro ifaranga ry’u Rwanda

Dr Canisius Bihira, umuhanga mu bukungu, avuga ko kimwe mu bishobora kuzahura imibereho y’abaturage, ari ukongera agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda binyuze mu kongera umusaruro.

Avuga ko nubwo ifaranga ry’u Rwanda ritataye agaciro cyane ugereranyije n’iryo mu bihugu byo mu karere, avuga ko naryo atari shyashya.

Agendera ku ngero ati “Mu 1984 nakoraga mu Banki ya Kigali, icyo gihe idorali twarivunjaga amafaranga 82, icupa rya Primus ryaguraga amafaranga 30 ubu riragura igihugu.”

Dr Canisius avuga ko iki ubwacyo atari ikibazo kuko umubare w’Abanyarwanda na wo wazamutse ahubwo ko ikibazo ari umusaruro.

Ati “Icyo gihe abaturage bari bacye ndumva batararengaga miliyoni eshatu cyangwa enye none ubu dufite nka miliyoni 13 kandi umusaruro ntabwo wigeze wiyongera. Niyo warebera ku musaruro w’ikawa cyangwa icyayi twoherezaga hanze ntabwo wigeze wiyongera.”

Uyu musesenguzi avuga ko umuti w’ikibazo ukwiye kureberwa mu kongera umusaruro w’u Rwanda bityo n’ibyoherezwa hanze bikazamuka bikanatuma na benshi babona akazi.

RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Kicukiro: Imodoka yari iparitse bagiye kubona babona iragurumanye bitera urujijo

Next Post

Jacques Tuyisenge yizeje ko Shampiyona nisubukurwa azagaruka kunyeganyeza incundura z’amakipe

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Jacques Tuyisenge yizeje ko Shampiyona nisubukurwa azagaruka kunyeganyeza incundura z’amakipe

Jacques Tuyisenge yizeje ko Shampiyona nisubukurwa azagaruka kunyeganyeza incundura z’amakipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.