Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, wa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, ahagarutswe ku ntambwe imaze guterwa igaragaza ko kurandura sida bishoboka, kandi ko ari inshingano ya buri wese.

 

Izindi Nkuru

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel wavuze ko hashize imyaka 40 Sida igaragaye ubu akaba ari ku nshuro ya 33 uwo munsi wizihijwe mu Rwanda kandi ko rutazahwema gukomeza kurandura icyo cyorezo.

 

Insanganyamatsiko y’uyu waka igira iti ‘Dufatanye turandure SIDA’.

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu kurwanya Sida, kandi ko buri wese yabigiramo uruhare.

 

Yagize ati: “Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kurandura SIDA.”

 

Yongeyeho ari: “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virusi bahabwa imiti, izo serivisi zikomeze gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19. Leta izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abafata imiti bakomeze kubaho mu buzima busanzwe kandi babeho ubuzima bwabo babayeho neza.”

 

Dr. Ngamije kandi yavuze ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 mu Rwanda bafata imiti igabanya ubukana ndetse ko iyo umuntu ufite virusi itera Sida afashe imiti neza mu gihe cy’amezi 6 akagira n’imirire myiza, virusi itongera kuboneka mu maraso ibyo bitera abafata imiti kudatezuka kandi bakirinda mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina bakikingira.

 

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yavuze ko bahaye u Rwanda miliyoni 1,600 z’amadorali y’Amerika zo gufasha mu rwego rwo kurwanya SIDA.

 

Yagize ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

 

Umuyobozi w’amashami y’Umuryango w’abibumbye  mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimiye u Rwanda uburyo rugira uruhare mu guhangana na VIH Sida.

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abarenga 85% bipimishije SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, ndetse agaragaza ko abasanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virusi iba nke mu maraso ku buryo batakwanduza ugereranyije n’utari ku miti.

 

Uwatanze ubuhamya bwo kuba yaravukanye virusi itera Sida ariko akaba afata imiti byamufashije kubaho no kumva nta kibazo. Yasabye ko buri wese yakwipimisha akamenya uko ahagaze kuko bimufasha kumenya uko yitwara kandi akangurira abantu kwirinda.

Hijihijwe uyu munsi kandi hanatangizwa ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru