Kwibuka29: Abakozi ba Tele10 bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside banafata mu mugongo abayirokotse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi ba Sosiyete ya ‘Tele 10 Group’ ihuriyemo ibigo bitandukanye birimo RADIOTV10, basuye Urwibutso rwa Kigali ruruhukiyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera bamwe mu bayirikotse bo mu Karere ka Bugesera.

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu Kabiri tariki 27 Kamena 2023, byakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’abatuye Isi, Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Abakozi ba Tele 10 Group, babanje gusura Urwibuto rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba biganjemo abakiri mu cyicaro cy’urubyiruko, ubwo bari ku Rwibutso rwa Kigali, beretswe bimwe mu bimenyetso byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse basobanurirwa amwe mu mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe gahunda za RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko ari iby’agaciro kuba nka bamwe mu bakora ibifitanye isano no kwigisha Abanyarwanda, na bo basobanuriwe aya mateka, ku buryo nk’abanyamakuru bazarushaho kujya bavuga ibyo basobanukiwe kurushaho.

Ati “Iki ni igikorwa cyiza gituma twongera kumenya amateka, ariko cyane impamvu nyamkuru ni ukongera gusubiza agaciro abacu bambuwe, tukabibuka, ariko muri uko kubibuka tukanamenya n’amateka y’Igihugu cyacu.”

By’umwihariko abakiri bato batanyuze mu mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko gusura uru Rwibutso, byabafashije kumenye amateka macye y’ibyabaye, bikabatera inyota yo kujya gushakisha ayisumbuyeho, kugira ngo barusheho kumenya ibyabaye banaharanira ko bitazongera ukundi.

Joby Joshya yagize ati “Mpakuye umutwaro wo kurushaho gusoma kugira ngo nsobanukirwe amateka y’Igihugu, kubera ko hari uburyo nasobanuriwe amateka ntari narigeze nsobanurirwa. Binteye umukoro wo gushakisha cyane kugira ngo menye byinshi byaranze iki Gihugu.”

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibya buri wese, kuva ku bakiri bato no ku bakuze, by’umwihariko kuba habayeho iki gikorwa cyo gusura uru Rwibutso, ari bumwe mu buryo bwo gusobanukirwa amateka y’ibyabaye mu Rwanda, kugira ngo abantu barusheho kuyazirikana no guharanira ko atazongera kubaho.

Ati “Kwibuka ubu si ikintu twahora twibutsa abantu, aho tugeze ubu Abanyarwanda bose barabizi, bazi amahano yatugwiririye muri iyo myaka ishize, nkaba mbabwira ko tugomba guhora twibuka, ntibizibagirane nk’uko binanditse hano ngo ‘never again’ [ntibizongere] ntibikabe ukundi.”

Nyagahene Eugene avuga kandi ko igihe nk’iki ari n’umwanya wo gushimira abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bo ingabo zahoze ari RPA za RPF-Inkotanyi, kuko ari bo musingi w’ibimaze kugerwa mu Rwanda ubu rubera ikitegererezo Ibihugu byinshi ku Isi.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali no kunamira inzirakarengane ziharuhukiye, Abakozi ba Tele 10 Group bagiye kuremera imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside ituye mu Karere ka Bugesera, bayiha ibikoresho binyuranye birimo ibyo kubatunga.

Ubwo bageraga ku Rwibutso babanje gusobanurirwa iby’ibanze

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bunamiye Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yahitanye abarenga Miliyoni imwe
Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yasize ubutumwa ku Rwibutso
Habayeho no gusobanurirwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda
Umushakashatsi Innocent Nizeyimana yagaragaje amateka y’uburyo Jenoside yateguwe
Banaremeye imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside ituye i Nyamata
Umwe mu barokotse waremewe yabyishimiye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru