Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banacana urumuri rw’icyizere, mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Kigali rwa Gisozi kuri uyu wa 07 Mata 2023.
Ku isaaha ya saa tanu ziburaho iminota micye, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bageze ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, aharuhukiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, bahita bajya kwifatanya n’abayobozi bari ku Rwibutso.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’isengesho ryatewe na Mufti w’u Rwanda, Sheihk Hitimana Salim wasabiye abazize Jenoside ngo Imana ibakire mu bagaragu bayo beza, ndetse inakomeze ababo bayirokose, aboneraho gushimira Imana ku bwo kuba yarakoreye mu Nkotanyi zarokoye bamwe.
Igikorwa cyo gushyira indabo ku mva ndetse no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside, cyatangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakurikirwa n’ukuriye abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Hakurikiyeho kandi uhagarariye Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti, na we wakurikiwe n’uhagarariye Umuryango AVEGA w’Abapfakazi ba Jenoside ndetse n’uhagarariye Umuryango AERG w’abanyeshuri bo mu miryango y’abarokotse Jenoside.
Uyu muhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wakurikiwe n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere, rwacanywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame benyegezaga uru rumuri rw’icyizere, umwe mu bana bari kuri uru rumuri, yagize ati “Uru ni urumuri rwo kwibuka, urumuri rw’ubuzima.”
Hahise hakurikiraho igikorwa nyirizina cyo gutangiza Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi cyabereye n’ubundi ku Rwibutso ahari hateraniye abantu banyuranye barimo abayobozi mu nzego nkuru ndetse n’abahagarariye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Photos/RBA
RADIOTV10