Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko gusoza icyumweru cy’icyunamo, biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, bikazabera ahantu hamwe hazirikanwa abanyapolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko nta bindi bikorwa biteganyijwe mu Gihugu hose.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na MINUBUMWE ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2024, rigaragaza uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’icyunamo iteye.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rikomeza rigira riti “Ku rwego rw’Igihugu, bizabera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa Gatandatu tariki 13 /4/2024. Nta bikorwa bindi bisoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe mu Turere.”

Nk’uko tubikesha MINUBUMWE, ubwo hazaba hasozwa iki cyumweru, hateganyijwe imurika ry’igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Gahunda y’uko iki cyumweru iteye, igaragaza ko hazatangwamo ikiganiro kimwe cyatanzwe tariki Indwi Mata 2024, ndetse ko ntakindi kiganiro cyari giteganyijwemo.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje kandi ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100, bizakomeza mu Turere twose, ariko ntibirenze tariki 19 Kamena 2024.

Iki cyumweru cy’Icyunamo cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye ku cyumweru tariki 07 Mata 2024, kiyobowe na Perezida Paul Kagame, cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu Bihugu bitandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru