Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Kwibuka31: Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Kwibuka31: Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe Abaturarwanda n’Isi yose bari mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakore Aabatutsi, abahanzi n’ibindi byamamare bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure bujyanye n’ibi bihe.

The Ben yageneye ubutumwa bw’ihumure abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba Abanyarwanda gukomeza kurinda ubumwe bwabo no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

The Ben yavuze ko Kwibuka atari uguheranwa n’agahinda, ahubwo ari urubuga n’umwanya wo gukomeza kwiyubaka no gushyigikira abarokotse.

Yagize ati “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko twibuka twiyubaka. Ndifuriza abarokotse Jenoside bose ubudaheranwa, batwaze gitwari.”

The Ben akomeza avuga ko abarokotse Jenoside batari bonyine, ashimangira ko Abanyarwanda bose bagomba gukomeza gushyira imbere ubumwe, urukundo n’ubwiyunge.

Ati “Nababwira nti humura nturi wenyine. Twese hamwe Abanyarwanda tubumbatire ubumwe bwacu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, we yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kurinda ubumwe n’ubusugire bw’Abanyarwanda.

Uyu Nyampinga yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwemo urubyiruko mu kubiba amacakubiri, bityo asanga ari ngombwa ko urubyiruko rw’iki gihe rugaragaza impinduka, rukaba ku isonga mu kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubwiyunge.

Yagize ati “Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nifatanyije n’ababuze ababo muri ibi bihe bigoye. Ariko kandi nibutsa urubyiruko bagenzi banjye ko nk’uko hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko kubiba urwango n’amacakubiri, ubu noneho nk’urubyiruko rufite ubuyobozi bwiza dukwiye gukoresha imbaraga zacu turinda ubumwe bw’Abanyarwanda.”

The Ben yageneye ubutumwa Abanyarwanda
Na Miss Jolly

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 19 =

Previous Post

Kayonza: Haracyari urujijo ku biciwe i Midiho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.