Tuesday, September 10, 2024

Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye ubutumwa Abaturarwanda byumwihariko urubyiruko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, rubasaba kwirinda ingeso mbi nk’ubusambanyi n’ubusinzi.

Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abaturarwanda binjire mu bihe by’iminsi mikuru irimo Noheli n’Ubunani.

Ubu butumwa bugira buti RIB irashishikariza Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zirimo ubusinzi, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, n’ibindi.”

RIB isoza ubutumwa bwayo yibutsa Abaturarwanda ko mu gihe abantu bashaka gutanga amakuru ku byaha no kubikumira, bahamagara umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 166.

Ubu butumwa bugenewe Abaturarwanda byumwihariko urubyiruko, buje mu gihe hamaze iminsi hatungwa agatoki abakiri bato kwijandika mu ngeso mbi zo kwiyandarika zirimo ubusinzi n’ubusambanyi.

Mu myanzuro yafatiwe mu ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022, harimo usaba ko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda yongerwa, ikava kuri 18 igashyirwa kuri 21.

Ni umwanzuro ushingiye ku businzi bukomeje kugaragara mu rubyiruko rurimo abasore n’inkumi bakiri bato, bwanatumye imibare y’abari mu iki cyiciro iza ku isonga mu bantu bagaragaweho ibibazo byo mu mutwe.

Ibitaro bizwiho kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe bya Caraes-Ndera, biherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2021-2022 byakiriye abarwayi 96 357, barimo 70% bo mu cyiciro cy’urubyiruko, kandi ko ibibazo byarwo bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi.

Iyi mibare kandi yakurikiwe n’ibiherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyagaragaje ko urubyiruko ruri mu bibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA kubera kwishora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts