Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
21/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga wo mu Bitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, nyuma yuko aketsweho gukorakora igitsina cy’umukobwa wari waje kwivuza ubwo yari ari kumukorera ibizamini.

Uyu muganga w’imyaka 27 y’amavuko, akurikiranyweho gukorera iki cyaha umukobwa w’imyaka 20 wari waje kwivuriza mu Bitaro bya Murunda bihereye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu muganga yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 01 Ukuboza 2022, akorerwa dosiye ikubiyemo ikirego yaje no gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki 06 Ukuboza 2022 ndetse na bwo bukaba bwaramaze kuregera Urukiko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muganga akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yagize ati “Yagikoreye umuntu w’igitsinagore ufite imyaka 20 ubwo yari agiye kwivuriza ku bitaro bya Murunda.”

Dr Nkurunziza Jean Pierre, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Murunda, yavuze ko uyu muganga yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko ukekwaho gukorerwa iki cyaha yashyiraga hanze ko yakozwe ku gitsina.

Yagize ati “Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije.”

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko uyu muganga asanzwe akora ibizamini cyo gucisha abantu mu cyuma, akaba yarakoze iki cyaha akekwaho ubwo yari agiye gucisha mu cyuma uwo mukobwa.

Muri Mutarama umwaka ushize wa 2021, Niringiyimana Eugene, wari Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, na we yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Impamvu itangaje yatumye Padiri w’i Ruhengeri ava mu gipadiri yari amazemo imyaka 15

Next Post

Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko

Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.