Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 32 baburiye ubuzima mu gitero cya kabiri cy’ibisasu byatezwe mu dukoresho tw’itumanaho (ibyombo), mu gihugu cya Leban ubwo bari mu muhango wo gushyingura abandi na bo bahitanywe n’igitero nk’iki, byombi bashinja Israel.

Uretse aba bantu 32 bitanywe n’iki gitero, abandi barenga 450 bahakomerekeye nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu.

Bimwe muri ibyo bisasu, byaturitse ubwo abantu ibihumbi bari mu muhango wo gushyingura abandi bantu 12 bapfuye bazize ibisasu nk’ibi na byo byatezwe mu byombo ubusanzwe ngo bikoreshwa n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.

Uyu mutwe wa Hezbollah ukomeje gushinja Israel ko ari yo iri inyuma y’ibi bitero, icyakora Israel yo ntacyo irabitangazaho.

Ibi bitero bibaye mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant aherutse gutangaza ko Israel yinjiye mu cyiciro gishya cy’intambara, ndetse ko intambara igiye kuyimurira mu majyaruguru ya Gaza, hafi y’igihugu cya Leban.

Yari yagize ati “Turi gutangira icyiciro gishya cy’intambara, biradusaba  ubutwari, kwihangana no gukomera.”

Hagati aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ibi bitero bidahagaze mu mugaru mashya bishobora kubyara ibyago bikomeye, asaba ko bihagarara.

Ubu hari ubwoba bw’uko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Leban, nyuma y’amezi 11 hari imirwano ya hato na hoto hagati y’izi mpande zombi yatejwe n’intambara ya Israel na Hamas muri Gaza.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 18 =

Previous Post

Abagore bahishuye uburenganzira bwabo bujya buhonyorwa bazizwa ubundi bemererwa n’amategeko

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo

Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.