Abantu 32 baburiye ubuzima mu gitero cya kabiri cy’ibisasu byatezwe mu dukoresho tw’itumanaho (ibyombo), mu gihugu cya Leban ubwo bari mu muhango wo gushyingura abandi na bo bahitanywe n’igitero nk’iki, byombi bashinja Israel.
Uretse aba bantu 32 bitanywe n’iki gitero, abandi barenga 450 bahakomerekeye nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu.
Bimwe muri ibyo bisasu, byaturitse ubwo abantu ibihumbi bari mu muhango wo gushyingura abandi bantu 12 bapfuye bazize ibisasu nk’ibi na byo byatezwe mu byombo ubusanzwe ngo bikoreshwa n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.
Uyu mutwe wa Hezbollah ukomeje gushinja Israel ko ari yo iri inyuma y’ibi bitero, icyakora Israel yo ntacyo irabitangazaho.
Ibi bitero bibaye mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant aherutse gutangaza ko Israel yinjiye mu cyiciro gishya cy’intambara, ndetse ko intambara igiye kuyimurira mu majyaruguru ya Gaza, hafi y’igihugu cya Leban.
Yari yagize ati “Turi gutangira icyiciro gishya cy’intambara, biradusaba ubutwari, kwihangana no gukomera.”
Hagati aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ibi bitero bidahagaze mu mugaru mashya bishobora kubyara ibyago bikomeye, asaba ko bihagarara.
Ubu hari ubwoba bw’uko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Leban, nyuma y’amezi 11 hari imirwano ya hato na hoto hagati y’izi mpande zombi yatejwe n’intambara ya Israel na Hamas muri Gaza.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10