Perezida Joseph Boakai wa Liberia, yatangaje ko azagabanyaho 40% ku mushahara we mu rwego rwo gutanga urugero rw’imiyoborere ishyira mu gaciro ndetse no kwifatanya n’Abanya-Liberia mu buzima buhenze barimo.
Mu minsi ishize, imishahara y’abakozi ba Leta muri Liberia yatangiye gusumwa no kwigwaho, kuko iri hejuru, mu gihe benshi mu baturage muri iki Gihugu bataka ikibazo cy’ubuzima bugoye kandi buhenze.
Umuntu umwe kuri batanu abeshejweho n’amafaranga ari munsi y’amadolari abiri y’Amerika ku munsi (ni ukuvuga ari munsi ya 2 000Frw) muri iki Gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Boakai yahishuye ko ku mwaka ahembwa umushahara w’arenga ibihumbi 13 USD (arenga miliyoni 17Frw).
Nyuma y’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Liberia bitangaje ko umushahara wa Perezida ugiye kugabanywaho 40%, bivuze ko agiye kujya ahembwa ibihumbi 8 USD ku mwaka, ni ukuvuga angana na miliyoni 10 Frw.
Iki cyemezo cya Boakai gisa n’icyo George Weah yasimbuye yigeze gufata ubwo yari Perezida w’iki Gihugu cya Liberia, ubwo yagabanya gaumushahara we ho 25%.
Bamwe mu baturage ba Liberia bashimye icyo cyemezo cya Perezida Boakai, ariko bamwe baribaza niba koko yigomwe, kuko n’ubusanzwe abona izindi nyungu zirimo nk’amafaranga yo gukoresha buri munsi ndetse n’ubwishingizi bwo kwa muganga.
Ni mu gihe uyu mwaka, ingengo y’imari y’ibiro bya Perezida wa Liberia igera kuri miliyoni hafi 3 z’amadolari y’Amerika arenga miliyari 3 Frw.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10