Libya : Abasaga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha bw’ibanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Libya Abakora mu nzego z’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero mu mujyi wa Derna.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko hakenewe miliyoni 71.4 z’Amadolari yo gufasha abarokotse ibi biza.

Izindi Nkuru

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge na wo watangaje ko hakiri icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mwuzure.

Icyizere cyo kubona abantu baba bagihumeka kiraturuka ku bantu basaga 500 bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi ku bahitanywe n’iyi nkubi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bagikomeje igikorwa cyo kubashakisha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryamaze kubuza ubuyobozi gushyingura abantu bahitanywe n’iki kiza mu buryo rusange kubera ko bishobora gutera ibibazo by’agahinda gakabije ku babuze ababo.

Tariki ya 10 Nzeri 2023 nibwo iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura wadutse muri Libya wibasira cyane umujyi wa Derna, usenya ibikorwa remezo uhitana n’ubuzima bw’abantu kugeza ubu bataramenyekana umubare.

Umujyi wa Derna uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’ingomero, ni yo yashenye uyu mujyi ahitana umubare utari muto w’abawutuye.

Radiotv10Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru