Hari amakuru meza ku mukobwa wateye benshi ikiniga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Amaze imyaka itatu mu Bitaro;
  • Yapimaga ibilo 65 agera aho apima 19, ubu afite 30;
  • Ubu yajyanywe mu Bitaro bikomeye, hari icyizere cyo gukira.

Umukobwa witwa Annet Musanabera uherutse kugaragara aho arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, arembejwe n’umubiri, hamenyekanye amakuru ko yamaze kugezwa mu Bitaro bikomeye ndetse abaganga bamwizeje ko azakira, akaba anamaze kwakira inkunga y’amafaranga menshi.

Uyu mukobwa uherutse kugirana ikiganiro na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, aho arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, agaragara ko yananutse cyane, avuga ko yigeze no kugira ibilo 19.

Izindi Nkuru

Musanabera w’imyaka 23, yavuze ko amaze imyaka itatu afashwe n’ubu burwayi, afatirwa muri Uganda aho yari yagiye gusura abo mu muryango we, aho agereye mu Rwanda akabanza kwivuriza mu mavuriro asanzwe yumva ko ari indwara isanzwe.

Yavuze ko abaganga babanje gufata ibizamini ariko bakabura indwara, nyamara we agakomeza kunanuka bikabije.

Yagize ati “Napimaga ibilo mirongo itandatu na bitanu [65] kuri iyi saha, cyakoze nabonye ubu byiyongereye byabaye mirongo itatu, nabwo mbere napimaga cumi n’icyenda [19].”

Annet avuga ko muri ibi Bitaro bya Nyagatare arwariyemo na ho babanje kubura indwara arwaye, bikaza kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, byaje kubona ko arwaye cancer, bikamugarura muri ibi bya Nyagatare, akaba ari ho yari amaze imyaka itatu arwariye.

Umunyamakuru Murungi Sabin wakoresheje ikiganiro uyu mukobwa, wasabaga abagiraneza kumufasha kuko ubushobozi bwose bwamushiranye n’umuryango we akaba atakibona n’imiti, yavuze ko bakimara gukorana iki kiganiro, hari ubufasha yabonye.

Murungi Sabin yagize ati “Nyuma y’icyumweru kimwe Annet w’i Karangazi|Nyagatare, amaze kwakira amafaranga agera kuri 8,000,000 Frw.”

Uyu munyamakuru avuga ko Annet amaze gukorana ikiganiro n’uyu mukobwa, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, ndetse ko yamaze kubagwa umuhogo.

Mu butumwa bwanditswe n’uyu munyamakuru, yagize ati “Annet amaze kumbwira ko abaganga bamuhaye icyizere cyo gukira vuba.”

Aya mafaranga yahawe n’abagiraneza bagiye bitanga, yamufashije kwishyura imyenda yari abereyemo Ibitaro bya Nyagatare, anagura indi miti.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Wawuuuuu ndamuzi disi iyi nkuru iranshimishije ndibuka mpura nawe ubwambere namucumuriyeho ntecyereza ko yaba Ari umuzimu nakomeje kumubona arko nzakumenya ko aruburwayi haba njye nabandi tutari dusobanukiwe nuburwayi nkubwo twacumujwe no kubona umuntu unanutse bikomeye yewe dutekereza ko ari SIDA arko nishimiye ko @Anet yenda hari ikizere cyokongera kukubona ushyitse nukuri burahagije Isimbi TV Congratulations 🙏🙏nabanyamakuru bawe 🤝

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru