Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, baganira ku mubano ntangarugero uri hagati y’impande zombi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal.
Perezidansi ya Senegal, yatangaje ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Bassirou Diomaye Faye yakiriye Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Senegal bivuga ko Perezida w’iki Gihugu na Mushikiwabo bagiranye Ikiganiro “cyagarutse ku mubano ntangarugero uri hagati ya OIF na Senegal nk’Igihugu kinyamuryango shingiro, ndetse n’ibibazo bikuru bikuru biriho muri iki gihe.”
Madamu Louise Mushikiwabo yagiye i Dakar muri Senegal ahari kubera Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Mahoro n’Umutekano muri Afurika yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere na Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Ni inama ihurije hamwe abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, inzobere ndetse n’abafatanyabikorwa ba za Guverinoma, hagamijwe gutekereza ku mikoranire igamije gushakira umuti ibibazo byugarije umutekano ku Mugabane wa Afuruka, kimwe n’ingamba z’ingenzi mu guhangana n’ibibazo biri ku Isi, bigenda bihindura isura uko bwije uko bucyeye.
Mushikiwabo witabiriye iyi nama nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ari mu bakandida bamaze gutangirwa Kandidatire kugira ngo bazahatane mu matora azaba muri uyu mwaka, aho Igihugu cye gikomeje kumushakira amajwi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame amaze iminsi yohereza bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda mu Bihugu binyamuryango bya OIF, bamujyaniye ubutumwa bashyikiriza bagenzi be, bubasaba gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo uri gushaka manda ya gatatu.


RADIOTV10










