Umunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arahamagarira Abanye-Congo guhagurukira icyarimwe bakarwanya ibibazo byugarije Igihugu cyabo birimo iby’umutekano ngo batezwa n’u Rwanda na Uganda, akemeza ko hari Abanye-Congo babiri inyuma.
Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe, yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, rigenewe Abanye-Congo, rigaruka ku bibazo byugarije Igihugu cyabo.
Iri tangazo ritangira rivuga ko arambiwe gukomeza guceceka ku mushinga w’ibibazo biri muri Congo “byo guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu giterwa n’Ibihugu bimwe by’ibituranyi ndetse n’abagambanyi bamwe bo mu Gihugu cyacu batandukiriye ku nshingano.”
Yagaragaje ibibazo bitatu by’ingutu biri muri iki Gihugu birimo kuba hari igice kimwe kiri mu maboko y’u Rwanda, icy’umushinga wo kuba ingabo z’u Rwanda na Uganda ziri muri Congo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa bamwe mu Banye-Congo mu Burengerazuba bw’Igihugu, aho bari kwicwa.
Yakomeje agira ati “Bityo rero, kwamagana abanzi bacu bakomeje guteza umutekano mucye Igihugu cyacu, ni intego dukwiye gushyira imbere twese nk’Abanye-Congo.”
Agakomeza agira ati “Iki ntabwo ari igihe cyo kwemerera abaducamo ibice ngo duhe icyuho abagambanyi.”
Iri tangazo rya Martin Fayulu rikomeza risaba Abanye-Congo gushyira hamwe bakamagana ihohoterwa aho ryaturuka hose, bakarwanya ibikorwa byo kuyobywa byaba iby’imbere mu Gihugu n’ibituruka hanze.
Yasoje avuga ko Abanye-Congo bagomba kubakira hamwe amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
RADIOTV10