Umutwe wa M23 watangaje ko ufite amakuru ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bari mu myitozo ikomeye yo kuwugabaho ibitero byo kwisubiza ibice biri mu maboko yawo, utangaza ko na wo uticaye ubusa.
M23 imaze iminsi ihanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ziyambaje imitwe imwe y’inyeshyamba, yatangaje ibi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022.
Iri tangazo rivuga ko FARDC ikomeje kwisuganya, yegeranya ibikoresho ndetse n’abasirikare benshi kugira ngo igabe ibitero byo kwisubiza ibice byafashwe n’uyu mutwe wa M23.
M23 isa nk’itanga abagabo ku mahanga n’abaturage ba Congo ko igiye kugabwaho ibitero, ivuga ko itazihanganira ibyo bitero ahubwo ko na yo izabisubiza inyuma mu rwego rwo kwitabara.
Iri tangazo rya M23 kandi isa nk’iriburira FARDC n’imitwe yiyambaje ko itazabarebera izuba mu gihe cyose bayigabaho ibitero
Riti “Abarwanyi ba M23 tuzitabara turirinda ibirindiro byacu kugira ngo turinde igikorwa cyose cy’umwanzi kigamije kubyigabiza.”
Umutwe wa M23 wavuze kandi ko utazongera kurebera ibikorwa by’iyicarubozo bimaze iminsi bikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Mu cyumweru gishize Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yeruye ko yaba bo ndetse na FARDC badafite ubushobozi bwo guhashya umutwe wa M23.
Ibi byatangajwe na Mathias Gillmann byarakaje bamwe mu Banye-Congo bahise banirara mu mihanda bamagana MONUSCO, bavuga ko ntacyo ibamariye ahubwo ko ibagambanira.
Uyu mutwe wa M23 wo wakunze kuvuga ko ushyigikiye inzira z’ibiganiro ndetse ukaba wanabisubiyemo mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatatu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ubutegetsi bwa Congo budashobora kuganira n’uyu mutwe mu gihe cyose utarava muri Bunagana.
RADIOTV10