Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

M23 ntikozwa ibyo yategekewe i Luanda byo kumanika amaboko no kurekura ibice yafashe

radiotv10by radiotv10
07/07/2022
in Uncategorized
0
DRC: M23 yafashe utundi duce dushobora kuyifungurira amarembo yo gufata Rutshuru yose
Share on FacebookShare on Twitter

Maj Willy Ngoma avuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 abereye Umuvugizi, badashobora kuva mu bice biri mu maboko yabo kuko batakongera gusubira mu buhungiro. Aha yasubizaga ku myanzuro y’i Luanda yasabye uyu mutwe gushyira hasi intwaro ukava mu birindiro byawo.

Atangaje ibi nyuma y’inama yahuje umukuru w’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uwa Angoka byabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro isaba Ibihugu byombi, guhagarika umwuka mubi umaze iminsi uhari.

Iri tangazo kandi rivuga ko umutwe wa M23 ugomba “guhagarika imirwano vuba na bwangu ikarekura ibice iri kugenzura kandi nta mananiza.”

Ibi byasabwe M23, si ubwa mbere ibisabwe kuko n’inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bamaze guterana inshuro eshatu, basabye uyu mutwe guhagarika imirwano ukayoboka ibiganiro biwuhuza na Leta ya Congo.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma avuga ko ibi bongeye gusabwa, batabikozwa kuko badashobora kuva mu birindiro byabo.

Yavuze ko nubwo bari mu birindiro, ariko biri mu Gihugu cyabo, bityo ko badashobora kubivamo ngo basubire mu buhungiro.

Yagize ati “Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”

Maj Willy Ngoma avuga ko M23 ifite icyo irwanira kandi ko cyumvikana kikaba kinazwi n’ubutegetsi bwa DRCongo ariko bukaba bwaranze kucyubahiriza aho bwangiye gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe ari hagati y’impande zombi.

Abasesenguzi bamwe babwiye RADIOTV10 ko batumva impamvu inama y’i Luanda yafatiwemo umwanzuro ureba uyu mutwe wa M23 nyamara utari uri muri ibi biganiro.

Umwe yavuze ko ikibazo cya M23 atari icyo kujya kwigira mu zindi nama ahubwo ko kireba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byanagiye binagarukwaho na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA muri iki cyumweru, yavuze ko ikibazo cya M23 atari icya none ahubwo ko gifite imizi kuva cyera kandi ko kireba ubuyobozi bwa Congo.

Perezida Paul Kagame kandi yabwiye RBA abategetsi batandukanye bo muri Congo bagiye baza mu Rwanda inshuro nyinshi kuganira na bamwe mu barwanyi ba M23 bahahungiye babizeza gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho ariko ko bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakunze kugaragariza Congo ndetse n’imiryango yiyemeje kuyifasha kurandura ibi bibazo, ko bikeneye inzira ya Politiki kurusha iya gisirikare.

Yavuze kandi ko ubwo uyu mutwe wa M23 wari ugiye kubura imirwano, u Rwanda rwari rwaburiye Congo ko rukurikije amakuru rwari rufite, byariho bitutumba, rukayisaba kugira icyo ikora ariko ikinangira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 10 =

Previous Post

DJ Dizzo uvugwaho kubeshya Abanyarwanda icya Semuhanuka yavuze ku gifungo cy’imyaka 9 yakatiwe

Next Post

Nyanza: Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we yavuze icyabimuteye

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we yavuze icyabimuteye

Nyanza: Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.