Ihuriro AFC ririmo n’umutwe wa M23, wagaragaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri kugaragara mu Mujyi wa Bukavu bikorwa na FARDC n’abambari bayo, rivuga ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibyo bikorwa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, rimenyesha umuryango mpuzamahanga n’ubutegetsi bwa Congo ko ibikorwa byibasiye abaturage biri gukorwa n’uruhande rwa Leta bigomba guhagarara vuba na bwangu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka rigira riti “AFC/M23 ikomeje kumva amarira y’abaturage b’abasivile bo muri Bukavu. FADRC n’impande za gisirikare ziyifasha bakomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa bitavugwa byibasira abasivile, birimo kubica no kubasahura ibyabo. Ibi byaha bigomba guhagarara byihuse, bitabaye ibyo ntayandi mahitamo tuzaba dufite uretse gutabara kugira ngo turinde Abanyekongo.”
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibiri gukorwa mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa bihabanye n’ibibera mu bice biri mu maboko y’uyu mutwe wa M23, kuko abaturage bari baravanywe mu byabo bari gutaha mu ngo zabo ku bushake kuko hari umutekano usesuye. Riti “Kurinda abasivile bizakomeza kuba mu biza ku isonga kuri twe.”
AFC/M23 kandi yaboneyeho kunenga igikorwa cyakozwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa cyo kurekura imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Manzenze, ndetse ko hari habanje no kuba ibindi bikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore ndetse no gutwika inzu z’abaturage, byakozwe mbere y’iminsi ibiri ngo hafatwe umujyi wa Goma.
AFC/M23 yaboneyeho gusaba MONUSCO guhagarika gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ayobya rubanda y’ibirego bidafite ishingiro ishinja uyu mutwe, aho iri huriro n’uyu mutwe wa M23 bavuga ko bigamije gutiza umurindi ibyaha bikorwa n’uruhande bahanganye.
Mu cyumweru gishize umutwe wa M23 wari watangaje ko wemeye agahenge ko kuba uhagaritse imirwano guhera tariki 04 Gashyantare, ariko ko igihe cyose uzashotorwa cyangwa ukumva ahari kuba ibikorwa bibangamira abaturage bikorwa n’uruhande bahanganye, utazazuyaza kujya gutabara.
RADIOTV10