Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yaciye amarenga yo gufata undi Mujyi uzwi muri Congo

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Bidasubirwaho M23 yafashe Umujyi wa Goma ihita iha amabwiriza FARDC yubahirije itazuyaje
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC ririmo n’umutwe wa M23, wagaragaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri kugaragara mu Mujyi wa Bukavu bikorwa na FARDC n’abambari bayo, rivuga ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibyo bikorwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, rimenyesha umuryango mpuzamahanga n’ubutegetsi bwa Congo ko ibikorwa byibasiye abaturage biri gukorwa n’uruhande rwa Leta bigomba guhagarara vuba na bwangu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka rigira riti “AFC/M23 ikomeje kumva amarira y’abaturage b’abasivile bo muri Bukavu. FADRC n’impande za gisirikare ziyifasha bakomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa bitavugwa byibasira abasivile, birimo kubica no kubasahura ibyabo. Ibi byaha bigomba guhagarara byihuse, bitabaye ibyo ntayandi mahitamo tuzaba dufite uretse gutabara kugira ngo turinde Abanyekongo.”

Iri huriro rikomeza rivuga ko ibiri gukorwa mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa bihabanye n’ibibera mu bice biri mu maboko y’uyu mutwe wa M23, kuko abaturage bari baravanywe mu byabo bari gutaha mu ngo zabo ku bushake kuko hari umutekano usesuye. Riti “Kurinda abasivile bizakomeza kuba mu biza ku isonga kuri twe.”

AFC/M23 kandi yaboneyeho kunenga igikorwa cyakozwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa cyo kurekura imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Manzenze, ndetse ko hari habanje no kuba ibindi bikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore ndetse no gutwika inzu z’abaturage, byakozwe mbere y’iminsi ibiri ngo hafatwe umujyi wa Goma.

AFC/M23 yaboneyeho gusaba MONUSCO guhagarika gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ayobya rubanda y’ibirego bidafite ishingiro ishinja uyu mutwe, aho iri huriro n’uyu mutwe wa M23 bavuga ko bigamije gutiza umurindi ibyaha bikorwa n’uruhande bahanganye.

Mu cyumweru gishize umutwe wa M23 wari watangaje ko wemeye agahenge ko kuba uhagaritse imirwano guhera tariki 04 Gashyantare, ariko ko igihe cyose uzashotorwa cyangwa ukumva ahari kuba ibikorwa bibangamira abaturage bikorwa n’uruhande bahanganye, utazazuyaza kujya gutabara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − two =

Previous Post

Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi

Next Post

Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana

Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.