Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA
0
M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’Iterabwoba n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashe indi mijyi ibiri; Busanza na Rutshuru yiyongera ku wa Bunagana ugiye kuzuza ukwezi uri mu maboko y’uyu mutwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, M23 yarwanye imirwano ikomeye na FARDC irimo gufatanya n’imitwe irimo uwa FDLR.

Uyu mutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’imirwano iremereye, wafashe Teritwari ya Rutshuru, wanagaragaje uduce 15 turi kugenzurwa n’uyu mutwe mu buryo bwuzuye.

Ikinyamakuru Rwandatribune, kiratangaza ko hari uwagihaye amakuru ko M23 yafashe Gurupoma ya Busanza yagenzurwaga n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse n’umujyi wa Rutschuru wari uri mu maboko ya FDLR.

Amakuru ava muri ibi bice kandi yemeza ko ingabo za Leta [FARDC] zari mu mujyi wa Rutshuru zazinze utwangushyi zikawuvamo nta mirwano ibaye zerekeza ahitwa Rwindi.

M23 igiye kuzuza ukwezi igenzura umujyi wa Bunagana wafashwe mu gitondo cyo ku ya 13 Kamena 2022, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, yatangaje ko yishimiye ibiganiro biri buhuze Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, bibera i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutwe kandi uherutse gutangaza ko udateze kuva mu Mujyi wa Bunagana ndetse ko n’Igisirikare c’Igihugu [FARDC] kidashobora kongera kuwukandagizamo ikirenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Paris: Minisitiri yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta ahishura amateka atari azwi ya Jenoside

Next Post

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.