Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA
0
M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’Iterabwoba n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashe indi mijyi ibiri; Busanza na Rutshuru yiyongera ku wa Bunagana ugiye kuzuza ukwezi uri mu maboko y’uyu mutwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, M23 yarwanye imirwano ikomeye na FARDC irimo gufatanya n’imitwe irimo uwa FDLR.

Uyu mutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’imirwano iremereye, wafashe Teritwari ya Rutshuru, wanagaragaje uduce 15 turi kugenzurwa n’uyu mutwe mu buryo bwuzuye.

Ikinyamakuru Rwandatribune, kiratangaza ko hari uwagihaye amakuru ko M23 yafashe Gurupoma ya Busanza yagenzurwaga n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse n’umujyi wa Rutschuru wari uri mu maboko ya FDLR.

Amakuru ava muri ibi bice kandi yemeza ko ingabo za Leta [FARDC] zari mu mujyi wa Rutshuru zazinze utwangushyi zikawuvamo nta mirwano ibaye zerekeza ahitwa Rwindi.

M23 igiye kuzuza ukwezi igenzura umujyi wa Bunagana wafashwe mu gitondo cyo ku ya 13 Kamena 2022, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, yatangaje ko yishimiye ibiganiro biri buhuze Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, bibera i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutwe kandi uherutse gutangaza ko udateze kuva mu Mujyi wa Bunagana ndetse ko n’Igisirikare c’Igihugu [FARDC] kidashobora kongera kuwukandagizamo ikirenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 14 =

Previous Post

Paris: Minisitiri yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta ahishura amateka atari azwi ya Jenoside

Next Post

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.