AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Raheem Sterling yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica mu biro bye, aza yiyambariye ikabutura n’agapira k’akamaboko magufi.

Uyu rutahizamu wamamaye ku Isi akaba umwe mu bakinnyi b’indorerwamo mu Bwongereza, akomoka muri Jamaica.

Izindi Nkuru

Raheem Sterling yatangaje ko yishimiye ikiganiro yagiranye na Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu akomokamo, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Raheem Sterling yagize ati “Uyu munsi nagiranye ikiganiro cyiza na Andrew Holness cyagarutse ku buryo bwo kuzamura umupira w’amaguru ndetse n’abafite impano hano mu rugo.”

Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w’imikino wa 2021-2022, aho yatsindiye Manchester City ibitego 13.

Uretse kuba ari mu batsindiye ibitego byinshi iyi kipe yegukanye shampiyona y’u Bwongereza, Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi basusurukije imbaga kubera imikinire ye ikunze kurangwa no kunyaruka akanyura mu rihumye ba myugariro.

Yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica aho akomoka
Yamushimiye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru