Menya impamvu Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza b’abanyabiraka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano y’akazi k’igihe kirangira, kugira ngo babufashe guhangana n’ikibazo cy’imanza zidindira zikamara igihe zitaracibwa.

The New Times itangaza ko ifite amakuru ko hari Abacamanza 20 n’abanditsi b’Inkiko 10 bahawe akazi k’amasezerano y’amezi atandatu bazakora mu nkiko ziganjemo izo ku rwego rw’ibanze.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Harrison Mutabazi yatangaje ko aka kazi k’amasezerano y’igihe kirangira kahawe Abacamanza, ari mu rwego rwo kugabanya icyuho kikiri mu manza zimara igihe zitaracibwa.

Yagize ati Ni byo dufite imanza zidindira. Dufite icyuho mu manza zicibwa kandi nkuko tubizi dufite abakoze badahagije mu Nkiko. Rero aba bacamanza nabanditsi binkiko bamasezerano, baje kugira uruhare mu guhangana niri dindira.

Abacamanza bahabwa amasezerano y’akazi arangira, bashobora no kuva mu basanzwe ari abacamanza mu Nkiko, gusa Itegeko rigenga urwego rw’Abacamanza n’abakozi bo muri uru rwego, rivuga ko abashobora guhabwa aya masezerano batagomba kuba ari abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa urw’Ubujurire.

Iri tegeko kandi rivuga ko bashobora no kuba ari Abanyamategeko bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, ubundi bagakoreshwa ibizamini n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ikuriwe na Perezida wayo akaba na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mutabazi yatangaje ko aba bacamanza bashobora guhabwa akazi k’amasezerano arangira, bakora ibizamini byanditse ndetse nibyo kubazwa, ubundi bagatoranywa nInama Nkuru yUbucamanza hagendewe ku manota bagize. Ubundi bakemezwa bakanarahira ndetse bakanahabwa amahugurwa.

Mutabazi yavuze ko atari ubwa mbere aba bacamanza bagiye kwifashishwa mu Rwanda kuko no mu myaka umunani ishize, bakoreshejwe ndetse bagatanga umusaruro ushimishije.

Ubucamanza bw’u Rwanda busanzwe bufite ikibazo cy’imanza zidindira aho imibare igagaza ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2020-2021 ziyongereyeho 28% zikava kuri 22 784 zikagera kuri 29 259, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyaratumye Inkiko zitaburanisha imanza mu nkiko nubwo zifashishaga uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2020-2021 kandi, igihe urubanza rumara ruburanishwa cyavuye ku mezi umunani (8) kigera ku mezi 10.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru