Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje amakuru ababaje y’ibikorwa bya FARDC birimo no kwiheruka

radiotv10by radiotv10
23/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje amakuru ababaje y’ibikorwa bya FARDC birimo no kwiheruka

Photo-Internet: Umwe mu basirikare wigeze guhohoterwa azira uko asa

Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kwivugana abo mu bwoko bw’Abatutsi, ugaragaza abo giherutse kwica barimo abasirikare babiri bacyo bafite amapite yo hejuru cyabahoye uko basa ngo nk’Abatutsi.

Ni urutonde rw’abantu batanu rukubiye mu itangaro ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 mu kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.

Iri tangazo ryo kumenyesha amahanga ndetse n’Abanyekongo muri rusange, M23 itangira ivuga ko itewe impungenge n’ibikorwa bishya bya gisirikare biyobowe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyamo n’imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

Uyu mutwe uvuga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, aho igisirikare cyayo cyahise kigabiza ibice biherutse kurekurwa na M23 mu rwego rwo kubona uko kigaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.

M23 ivuga kandi ko ibi bikorwa byo gushotora M23, binaherekezwa n’ibikorwa byo kwica abasivile, imbwirwaruhame zibiba urwango, ivanguramoko ndetse no kwica abantu bazizwa uko baremwe n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.

Iti tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigaragaza urutonde rw’abasivile ndetse n’abasirikare baherutse kwicwa bazizwa ubwoko bwabo.

Aba bantu; ni Justin Sesogo Mani wari umwarimu kuri Rugari Institute Mahono, ndetse n’umwana we w’imyaka icumi wakomerekejwe, ubu akaba avurirwa mu Bitaro bya Rutshuru.

Hishwe kandi Byiringiro w’imyaka 18 wiciwe muri Kirumbu ku ya 20 Werurwe 2023, hakaba kandi umuyobozi wa Lokarite ya Nyamagana, witwa Pontien Ruribikiye wishwe tariki 17 Werurwe 2023.

Hishwe kandi abasirikare babiri, Lieutenant Gahaya Adrien wari ingabo muri FARDC wishwe azizwa isura ye ngo igaragara nk’iy’umututsi, yicirwa ahitwa Kimoko tariki 18 Werurwe 2023.

Nanone hishwe Lieutenant Colonel Gatari Ngarukiye Celestin na we wishwe mu buryo bumwe n’uyu Lieutenant Gahaya wishwe azira uko asa.

Muri iri tangazo kandi; M23 ivuga ko ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, i Kilorirwe habaye ibiganiro byahuje M23, itsinda rya EACRF rw’ingabo z’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’itsinda rya EJVM.

Ibi biganiro byari bigamije “kurebera hamwe niba impande zose zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano, ziri kuwubahiriza, niba kandi nta bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu. Byagaragaye ko M23 iri mu murongo w’ibyo wiyemeje byo gusubira inyuma no guhagarika imirwano.”

Gusa imirwano hagati y’uyu mutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yo irakomeje, aho kuri uyu wa Gatatu yabereye mu bice bya Rugari, Buhumba na Kibumba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − one =

Previous Post

Impundu zari zigiye kuvuga: Amavubi yihagazeho akagozi gacika mu minota ya nyuma

Next Post

Amakuru mashya ashimishije ku muhanzikazi uri kuzamukana imbaduko mu Rwanda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ashimishije ku muhanzikazi uri kuzamukana imbaduko mu Rwanda

Amakuru mashya ashimishije ku muhanzikazi uri kuzamukana imbaduko mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.