M23 yagaragaje amakuru ababaje y’ibikorwa bya FARDC birimo no kwiheruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wagaragaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kwivugana abo mu bwoko bw’Abatutsi, ugaragaza abo giherutse kwica barimo abasirikare babiri bacyo bafite amapite yo hejuru cyabahoye uko basa ngo nk’Abatutsi.

Ni urutonde rw’abantu batanu rukubiye mu itangaro ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 mu kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryo kumenyesha amahanga ndetse n’Abanyekongo muri rusange, M23 itangira ivuga ko itewe impungenge n’ibikorwa bishya bya gisirikare biyobowe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyamo n’imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

Uyu mutwe uvuga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, aho igisirikare cyayo cyahise kigabiza ibice biherutse kurekurwa na M23 mu rwego rwo kubona uko kigaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.

M23 ivuga kandi ko ibi bikorwa byo gushotora M23, binaherekezwa n’ibikorwa byo kwica abasivile, imbwirwaruhame zibiba urwango, ivanguramoko ndetse no kwica abantu bazizwa uko baremwe n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.

Iti tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigaragaza urutonde rw’abasivile ndetse n’abasirikare baherutse kwicwa bazizwa ubwoko bwabo.

Aba bantu; ni Justin Sesogo Mani wari umwarimu kuri Rugari Institute Mahono, ndetse n’umwana we w’imyaka icumi wakomerekejwe, ubu akaba avurirwa mu Bitaro bya Rutshuru.

Hishwe kandi Byiringiro w’imyaka 18 wiciwe muri Kirumbu ku ya 20 Werurwe 2023, hakaba kandi umuyobozi wa Lokarite ya Nyamagana, witwa Pontien Ruribikiye wishwe tariki 17 Werurwe 2023.

Hishwe kandi abasirikare babiri, Lieutenant Gahaya Adrien wari ingabo muri FARDC wishwe azizwa isura ye ngo igaragara nk’iy’umututsi, yicirwa ahitwa Kimoko tariki 18 Werurwe 2023.

Nanone hishwe Lieutenant Colonel Gatari Ngarukiye Celestin na we wishwe mu buryo bumwe n’uyu Lieutenant Gahaya wishwe azira uko asa.

Muri iri tangazo kandi; M23 ivuga ko ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, i Kilorirwe habaye ibiganiro byahuje M23, itsinda rya EACRF rw’ingabo z’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’itsinda rya EJVM.

Ibi biganiro byari bigamije “kurebera hamwe niba impande zose zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano, ziri kuwubahiriza, niba kandi nta bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu. Byagaragaye ko M23 iri mu murongo w’ibyo wiyemeje byo gusubira inyuma no guhagarika imirwano.”

Gusa imirwano hagati y’uyu mutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yo irakomeje, aho kuri uyu wa Gatatu yabereye mu bice bya Rugari, Buhumba na Kibumba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru