Amakuru mashya ashimishije ku muhanzikazi uri kuzamukana imbaduko mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bagezweho mu Rwanda nubwo akizamuka, yerecyeje ku Mugabane w’u Burayi mu gitaramo yatumiwemo, nyuma yuko mu minsi ishize yagombaga kwerecyezayo bikaza kwanga.

Uyu muhanzikazi uri kubaka izina muri muzika nyarwanda, yuriye rutemikirere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatatu tariki 22 Werurwe 2023 ku isaha ya saa 20:30’.

Izindi Nkuru

Bwiza werecyeje i Lyon mu Bufaransa, aho azakorera iki gitaramo yatumiwemo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, yagiye aherekejwe na bamwe mu bayobozi b’inzu isanzwe imufasha mu bya muzika ya KIKAC.

Ni ku nshuro ya mbere Bwiza yerecyeje ku Mugabane w’u Burayi, nyuma yuko mu minsi ishize yagombaga kujyayo ariko bikaza kwanga.

Bwiza agiye gutaramira ku Mugabane w’u Burayi, ari umwe mu bahanzikazi bakomeje kwigaragaza, yaba mu bihangano akora bigasamirwa hejuru ndetse no mu bitararamo atumirwamo mu Rwanda.

Bwiza udasiba gushyira hanze indirimbo, aherutse gusohora iyo yise Pain Killer yaje ikurikira iyitwa Soja yakoranye na Juno Kizigenza na we uri mu bagezweho mu Rwanda.

Abahanzi nyarwanda bakomeje guhirwa no gutumirwa mu bitaramo by’i Burayi, dore ko Bwiza agiyeyo asanzeyo Muneza Christopher na Riderman, bazanakorana muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru