Meddy yakoze ibyatunguye benshi babyakirije impundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, bwa mbere yagaragaje amafoto y’umwana we w’imfura, wujuje umwaka avutse, aboneraho gushimira umugore we wamuremeye ibihe by’umunezero.

Aya mafoto yashyizwe hanze na Meddy kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe, yafashwe ubwo bizihizaga isabukuru y’iyi mfura ya ye n’umugore we Mimi Mehfira.

Izindi Nkuru

Muri aya Mafoto, harimo iyo yashyizeho y’uyu mwana w’imfura ya Meddy ari wenyine, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’umwaka umwe.

Ubutumwa buherekeje iyi foto y’umwana, Meddy yagize ati “Igikomangoma cyanjye Myla.” Arangije ashyiraho uturangabyiyumviro two kumwifuriza isabukuru nziza. Akomeza agira ati “Umwana wanjye yujuje umwaka umwe.”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi foto barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, bifurije isabukuru nziza iyi mfura ya Meddy.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yagize ati “Isabukuru y’umwaka umwe ku gikomangoma.” Umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo na we yungamo asubiza ati “Isabukuru nziza Gikomangoma.”

Hari kandi amafoto ya Meddy ari kumwe n’umugore we Mimi Mehfira bateruye imfura yabo, aho uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umugore we ku bwo kumubyarira imfura.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto ya Meddy n’umugore we n’umwana wabo, bagaragaza ibyishimo by’igisagirane, Meddy yashyizeho ubutumwa agira ati “Imana yampaye umugore wandemeye ibyishimo.”

Ifoto y’imfura ya Meddy
Yashimiye umugore we ku bwo kumuremera ibyishimo

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru