• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, yagaragaje ifoto yafotowe ahagaze ku Kibuga cy’Indege cya Goma, avuga ko ubu cyose cyamaze kugwa mu maboko y’uyu mutwe.

Ni ifoto yashyizwe hanze na Col Willy Ngoma kuri uyu Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 ku isaha ya saa sita zirengaho iminota micye ku masaha yo mu Rwanda.

Iyi foto igaragaza Col Willy Ngoma ahagaze ku Kibuga cy’Indege cya Goma, iherekejwe n’ubutumwa bwe bugira buti “Ikibuga cy’Indege cya Goma ubu cyose kirinzwe n’Intare [abarwanyi ba M23 bakunze kwiyita Intare za Sarambwe].”

Willy Ngoma atangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri uyu mutwe wa M23 unafunze ibikirwa by’iki kibuga cy’Indege cya Goma, aho ku ya 26 Mutarama 2025 wari watangaje ko ufunze ibikorwa byacyo kuko cyifashishwaga n’uruhande bahanganye mu bitero by’indege byari birembeje abaturage n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Willy Ngoma atangaje ifatwa burundu rw’iki Kibuga cy’Indege cya Goma, nyuma y’umunsi urengaho amasaha, mugenzi we Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, atangaje ko umujyi wa Goma wamaze kubohorwa.

Hari n’amafoto yagiye hanze agaragaza abarwanyi ba M23 bari muri uyu mujyi wa Goma rwagati, ndetse uyu muvugizi w’uyu mutwe, Col Willy Ngoma we n’abandi barwanyi bapfukamye hasi bashimira Imana kuba yatumye bagera kuri iyi ntambwe.

Gusa amakuru ava muri uyu mujyi, avuga ko hari uduce tukirimo uruhande ruhanganye n’uyu mutwe, rugikomeje guhanyanyaza rwihagararaho, mu gihe abenshi biganjemo abasirikare ba FARDC bamaze gukuramo akabo karenge bagahungira mu Rwanda.

Willy Ngoma ku kibuga cy’Indege cya Goma

Bashimiye Imana yababaye imbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Next Post

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.