M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu butumwa bwifuriza Abanyekongo umwaka mwiza, ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwasabye Umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, ukagira icyo ukora mu kubuhagarika, unakomoza ku bacancuro b’Abarusiya b’indwanyi kabuhariwe bivugwa ko bahawe ikiraka na DRC.

Muri ubu butumwa bwagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, butangira buvuga ko umwaka wa 2022 warangiye mu gahinda nkuko imyaka yatambutse yagenze.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rigira riti “Perezida wa DRC yananiwe gushyira mu bikorwa iturufu yuririyeho mu matora ya 2018 ko azatuma Igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu.”

Uyu mutwe ushimira imbaraga z’abayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari zo gushaka umuti w’ibibazo ndetse ko na bo bazishyigikiye bikaba binagaragazwa no kuba baherutse kuva mu gace ka Kibumba.

Uvuga ko nubwo bimeze gutyo, uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwo rukomeje kugaragaza ubushake bucye dore ko kugeza ubu rwanze ko uyu mutwe wa M23 ujya mu biganiro.

Uvuga kandi ko ubufatanye bwa FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ACPLS, Nyatura na CODECO bakomeje kuwugabaho ibitero birimo n’icyo bagabye mu birindiro byawo mu gace ka Kamatembe na Bwiza ku itariki ya 31 Ukuboza 2022, mu gihe kuri uyu munsi hari hateguwe ibiganiro byahuje M23 n’ingabo z’itsinda rya EACRF.

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibibazo bigihari, riti “Gutesha agaciro abantu, kubatoteza ndetse no kwica bikomeje gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bashinjwa ko ari Abanyarwanda.”

Rikomeza rivuga ko M23 ari umutwe w’Abanyakongo buzuye ugizwe n’Abanyekongo gusa, kandi ko washyiriyeho kurwanya ibi bikorwa biriho bikorerwa abavandimwe babo mu Gihugu cyabo.

Uyu mutwe ukomeza ugira ubutumwa bwihariye ugenera MONUSCO, uti “Turabasaba guhagarika ubufasha bwose muha FARDC nkuko byagaragajwe na Raporo yayo ubwayo [MONUSCO] ko ukorana n’ubufatanye bwa FARDC-FDLR-Nyatura-ACPLS, NDC-Renove, PARECO na Mai-Mai. Nikomeza ubu bufasha bizahindanya isura yayo.”

Naho ku muryango mpuzamahanga, iri tangazo rigira riti “M23 irabasaba yinginga ngo muhagarike ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya DRC mu gushaka umuti w’ikibazo cy’amakimbirane n’umutekano mucye mu Gihugu cyacu.”

Uyu mutwe wanagarutse ku bacancuro b’Abanyaburayi bivugwa ko baherutse kwinjizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uboneraho kunenga Guverinoma y’Iki Gihugu kwinjiza abanyamahanga mu bibazo byabo, unayisaba kubisobanura.

Iby’aba bacancuro, byatangiye kuvugwa mu byumweru bibiri bishize, aho byavuzwe ko hari abarwanyi 100 bo mu itsinda rya Wagner bageze i Goma bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo baze guhashya M23.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje kandi hagaragaye umurambo w’umuzungu wambaye impuzankano za Congo, byavuzwe ko ari umwe muri aba bacancuro waguye ku rugamba mu mirwano iremereye yahuje M23 na FARDC mu gace ka Bwiza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Peter claude says:

    Ndi umusore, ndashaka uwambera umugore Cg umukunzi 0789663818

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru