Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
02/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu butumwa bwifuriza Abanyekongo umwaka mwiza, ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwasabye Umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, ukagira icyo ukora mu kubuhagarika, unakomoza ku bacancuro b’Abarusiya b’indwanyi kabuhariwe bivugwa ko bahawe ikiraka na DRC.

Muri ubu butumwa bwagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, butangira buvuga ko umwaka wa 2022 warangiye mu gahinda nkuko imyaka yatambutse yagenze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rigira riti “Perezida wa DRC yananiwe gushyira mu bikorwa iturufu yuririyeho mu matora ya 2018 ko azatuma Igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu.”

Uyu mutwe ushimira imbaraga z’abayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari zo gushaka umuti w’ibibazo ndetse ko na bo bazishyigikiye bikaba binagaragazwa no kuba baherutse kuva mu gace ka Kibumba.

Uvuga ko nubwo bimeze gutyo, uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwo rukomeje kugaragaza ubushake bucye dore ko kugeza ubu rwanze ko uyu mutwe wa M23 ujya mu biganiro.

Uvuga kandi ko ubufatanye bwa FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ACPLS, Nyatura na CODECO bakomeje kuwugabaho ibitero birimo n’icyo bagabye mu birindiro byawo mu gace ka Kamatembe na Bwiza ku itariki ya 31 Ukuboza 2022, mu gihe kuri uyu munsi hari hateguwe ibiganiro byahuje M23 n’ingabo z’itsinda rya EACRF.

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibibazo bigihari, riti “Gutesha agaciro abantu, kubatoteza ndetse no kwica bikomeje gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bashinjwa ko ari Abanyarwanda.”

Rikomeza rivuga ko M23 ari umutwe w’Abanyakongo buzuye ugizwe n’Abanyekongo gusa, kandi ko washyiriyeho kurwanya ibi bikorwa biriho bikorerwa abavandimwe babo mu Gihugu cyabo.

Uyu mutwe ukomeza ugira ubutumwa bwihariye ugenera MONUSCO, uti “Turabasaba guhagarika ubufasha bwose muha FARDC nkuko byagaragajwe na Raporo yayo ubwayo [MONUSCO] ko ukorana n’ubufatanye bwa FARDC-FDLR-Nyatura-ACPLS, NDC-Renove, PARECO na Mai-Mai. Nikomeza ubu bufasha bizahindanya isura yayo.”

Naho ku muryango mpuzamahanga, iri tangazo rigira riti “M23 irabasaba yinginga ngo muhagarike ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya DRC mu gushaka umuti w’ikibazo cy’amakimbirane n’umutekano mucye mu Gihugu cyacu.”

Uyu mutwe wanagarutse ku bacancuro b’Abanyaburayi bivugwa ko baherutse kwinjizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uboneraho kunenga Guverinoma y’Iki Gihugu kwinjiza abanyamahanga mu bibazo byabo, unayisaba kubisobanura.

Iby’aba bacancuro, byatangiye kuvugwa mu byumweru bibiri bishize, aho byavuzwe ko hari abarwanyi 100 bo mu itsinda rya Wagner bageze i Goma bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo baze guhashya M23.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje kandi hagaragaye umurambo w’umuzungu wambaye impuzankano za Congo, byavuzwe ko ari umwe muri aba bacancuro waguye ku rugamba mu mirwano iremereye yahuje M23 na FARDC mu gace ka Bwiza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Peter claude says:
    3 years ago

    Ndi umusore, ndashaka uwambera umugore Cg umukunzi 0789663818

    Reply

Leave a Reply to Peter claude Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 14 =

Previous Post

Umusore w’ibigango yabyinishije amatuza, Platini yambara igisa n’ijipo-Ibyaranze igitaramo cyafunguye 2023

Next Post

Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Related Posts

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Muri Nigeria, igisasu cyaturikiye mu musigiti uherereye mu mujyi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno, gihitana abantu batanu, abandi 35...

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
25/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.