Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje ko ikomeje kunguka abarwanyi bashya

radiotv10by radiotv10
20/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje ko ikomeje kunguka abarwanyi bashya
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwavuze ko urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Teritwari ya Masisi, rwifuje kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe umaze igihe uhanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Bweremana muri Sheferi ya Buhunde muri Teritwari ya Masisi, bagaragaje ubushake bwo kwinjira mu gisirikare cya ARC/M23.”

Lawrence Kanyuka yavuze ko ubu bushake bw’uru rubyiruko rwabugaragaje ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 17 Werurwe 2025 mu biganiro Guverineri Wungirije w’Intara, Shadrak Amani Bahati yari yagiranye n’abaturage bo muri aka gace ka Bweremana.

Muri ibi biganiro, Guverineri Wungirije, Shadrak Amani Bahati wari uhagarariye Guverineri, yasabye abaturage bo muri aka gace ka Bweramana kugira uruhare mu mutekano wabo, kandi bakunga ubumwe, kugira ngo babashe kugera ku iterambere.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje kunguka amaboko mashya y’abarwanyi bari kuwinjiramo, wamaze no gufata umujyi wa Walikare wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iki gikorwa cyo gufata uyu Mujyi wa Walikare cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025 nyuma yuko wari umaze gufata uduce dutandukanye turimo Ngora, Kisima na Mubanda.

Uyu mutwe ufashe uyu mujyi nyuma yuko wanze no kwitabira ibiganiro byagombaga kuwuhuza n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagombaga kuba ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ariko uyu mutwe ukaza kwanga kubyitabira ku munota wa nyuma nyuma yuko bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23 bari mu basohotse mu baherutse gufatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − three =

Previous Post

Haravugwa n’ubukwe: Iby’urukundo rw’abazwi mu myidagaduro y’u Rwanda bikomeje kuvugwaho

Next Post

Hagaragajwe gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazataha

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazataha

Hagaragajwe gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.