Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwavuze ko urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Teritwari ya Masisi, rwifuje kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe umaze igihe uhanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Urubyiruko rubarirwa mu ijana rwo muri Bweremana muri Sheferi ya Buhunde muri Teritwari ya Masisi, bagaragaje ubushake bwo kwinjira mu gisirikare cya ARC/M23.”
Lawrence Kanyuka yavuze ko ubu bushake bw’uru rubyiruko rwabugaragaje ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 17 Werurwe 2025 mu biganiro Guverineri Wungirije w’Intara, Shadrak Amani Bahati yari yagiranye n’abaturage bo muri aka gace ka Bweremana.
Muri ibi biganiro, Guverineri Wungirije, Shadrak Amani Bahati wari uhagarariye Guverineri, yasabye abaturage bo muri aka gace ka Bweramana kugira uruhare mu mutekano wabo, kandi bakunga ubumwe, kugira ngo babashe kugera ku iterambere.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje kunguka amaboko mashya y’abarwanyi bari kuwinjiramo, wamaze no gufata umujyi wa Walikare wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iki gikorwa cyo gufata uyu Mujyi wa Walikare cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025 nyuma yuko wari umaze gufata uduce dutandukanye turimo Ngora, Kisima na Mubanda.
Uyu mutwe ufashe uyu mujyi nyuma yuko wanze no kwitabira ibiganiro byagombaga kuwuhuza n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagombaga kuba ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ariko uyu mutwe ukaza kwanga kubyitabira ku munota wa nyuma nyuma yuko bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23 bari mu basohotse mu baherutse gufatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
RADIOTV10