Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho
Share on FacebookShare on Twitter
  • Yemeje ko idashobora kurekura Umujyi wa Goma,
  • Yagaragaje ko Kivu ya Ruguru igiye kuba nk’Igihugu.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yashimiye abaturage b’i Goma bagaragarije uyu mutwe urugwiro ubwo bakoranaga inama ya mbere yahuje uyu mutwe n’aba baturage nyuma yuko ubohoje uyu Mujyi wa Goma.

Bertrand Bisimwa yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye hakozwe inama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’abaturage bo mu mujyi wa Goma yabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025 muri Stade de l’Unité.

Ubwo abaturage bitabiraga iyi nama, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba bafite umutekano, ndetse babyerekanira muri morale bashyizeho, baririmba zimwe mu ndirimbo zigaragaza umunezero.

Mu butumwa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025, yagize ati “Turashimira abaturage bacu ku bwo kugaragariza icyizere gisendereye umuryango wacu ndetse n’icyo turwanira nk’umutekano, amahoro n’ubutabera kuri bose.”

Yakomeje agira ati “Mu kubahiriza ubutumire bwacu ku bwinshi, abaturage b’i Goma, baboneyeho umwanya wo kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku bw’ibikorwa byabwo bihitana abasivile byaburijwemo ubwo habohorwaga uyu Mujyi.”

Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ibyo bifuza ko bihagarikwa n’ubutegetsi bwa DRC, birimo imbwirwaruhame zibiba inzangano n’amacakubiri, ibikorwa bya Jenoside, ndetse n’ibikorwa bya kinyamaswa byo kurya abantu bikorerwa Abanyekongo bamwe.

Yanasabye ko ubutegetsi bwa Congo buhagarika gukoresha no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo uwa Wazalendo. Ati “Muhagarike imitwe yitwaje Intwaro byumwihariko Wazalendo ikora ibikorwa bya kinyamaswa.”

Yavuze ko nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Goma, ubuzima bwongeye kugaruka mu baturage, kandi ko ubu bashyize imbere ibikorwa byo guteza imbere uyu mujyi. Ati “Twagarutse iwacu, kandi ntiduteze kuzarekura Umujyi wa wacu.”

Yavuze kandi ko ubu bari mu bikorwa byo gucyura impunzi zari zarahunze ibikorwa bibi byakorerwaga Abanyekongo bamwe, ndetse ko bafatanyije baziyubakira Intara yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 2 =

Previous Post

Umukinnyi rurangiranwa wakiniye amakipe akomeye ku Isi yasezeye ruhago burundu

Next Post

Hasobanuwe uko Musenyeri wo mu Itorero rimwe mu Rwanda yakoze ibyaha akekwaho

Related Posts

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

I Doha muri Qatar ahakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe gutangazwa...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

by radiotv10
19/07/2025
0

As peace talks between the AFC/M23 coalition and the government of the Democratic Republic of Congo continue, an official announcement...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

by radiotv10
18/07/2025
0

The DRC Ministry of Foreign Affairs reaffirmed on Thursday that Minister Thérèse Kayikwamba Wagner had summoned the Ugandan Ambassador to...

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratabariza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi zimuriwe mu...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

Hasobanuwe uko Musenyeri wo mu Itorero rimwe mu Rwanda yakoze ibyaha akekwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.