Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yageneye ubutumwa amahanga akomeje kurera bajeyi ubutegetsi bwa Congo mu marorerwa bukora

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23, buravuga ko nubwo Isi ikomeje kurebera ibikorwa bigize ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukorera bamwe mu Banyekongo ahubwo bimwe mu Bihugu bigakomeza kubutega amatwi, uyu mutwe wo udashobora gukomeza kubyihanganira.

Ni nyuma yuko hakomeje kumvikana ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa, bamwe bakicwa bazizwa ubwoko bwabo.

Perezida w’umutwe wa M23, Betrand Bisimwa yagarutse ku bikorwa bibangamira Abanyamulenge, byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, byakozwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Bertrand Bisimwa yavuze ko aba bari gukora ibi bikorwa bibangamira Abanyamulenge, ari abahungiye muri Uvira baturutse mu Mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’umutwe wa M23

Yagize ati “Impamvu y’ibyo bitero bibangamira abaturage bo mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge bikorwa n’ubutegetsi bubita ko ari Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ubu bwicanyi bwibasira abasivile batanafite intwaro, ntibishobora kwihanganirwa kandi birababaje.”

Arongera ati “Niba Isi ikomeje kurebera igaceceka kuri ibi bikorwa bigize ibyaha by’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurerwa bajeyi na bimwe mu Bihugu, AFC/M23 yo ntizarebera ubwicanyi buri gukorerwa abasivile b’inzirakarengane, tuzakora inshingano zacu.”

Ibi byatangajwe mu gihe amakuru aturuka muri Kivu y’Epfo, avuga ko Abapasiteri babiri ari bo; Rutonda Mathias na Kayani Karuciye bo mu muryango w’Abanyamulenge, bishwe n’umutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC.

Ni ibikorwa kandi byanamaganywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akoresheje ubutumwa bwavuzwe na Me Moise Nyarugabo na we wo mu muryango w’Abanyamulenge wigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma ya Congo ndetse n’Umusenateri.

Ubu butumwa Amb. Nduhungirehe yanyujije kuri X, bugira buti “Mureke abakora iyi Jenoside, abo bafatanya ndetse n’abakomeje kuyirebera bazibuke iyi tariki. Bazatanga ibisobanuro kuri aya mateka.”

Mu itangaro rya Guverinoma y’u Rwanda isubiza iya Canada yayifatiye ibihano, yavuze ko bibabaje kubona iki Gihugu cyegeka ku Rwanda ibinyoma, aho kubaza inshingano ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwica abaturage babwo, byumwihariko Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero mu bice batuyemo byo muri Kivu y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Next Post

Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35

Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.