M23 yahishuye amayeri yanduye ya FARDC yazitwaza ikora umugambi mubisha ifitiye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wagaragaje ko igisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje gukora ibikorwa by’ubwicanyi, byose bigamije kuba urwitwazo rwo kubona uko kizagaba ibitero kuri uyu mutwe no kubona uko cyazatera u Rwanda.

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, buvuga ko FARDC n’abambari bayo bakomeje gukora amarorerwa mu bice byahoze mu muboko ya M23 ikaza kubishyikiriza ingabo za EAC.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Tariki 19 Nyakanga 2023, izi ngabo za Guverinoma zagabye igitero mu gace ka Lubwe Sud/Tango no mu bice bihakikije, bica abasivile umunani barimo nabagore, ndetse banakomeretsa abandi cumi na barindwi.

M23 ivuga ko iki gitero kiyongera ku bindi biherutse kugabwa mu bice birimo Busumba, Rugogwe, Kilorirwe, Kizimba na Bukombo.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ibi byose bikorwa na FARDC kugira ngo ibone urwitwazo ku ngingo zinyuranye zirimo gushinja M23 ibinyoma kandi yarubahirije ibyo yasabwe byose.

Muri izi ngingo zishakirwa urwitwazo na FARDC kandi, harimo gushaka impamvu yo gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kugaba ibitero kuri M23 no gutera Repubulika yu Rwanda bafatanyije nabarwanyi babajenosideri bumutwe witerabwoba wa FDLR.

Buriya bwicanyi bwakozwe na FARDC ku munsi umwe n’uwo FARDC yashyiye hanze itangazo ryashingiye ku kinyoma cyahimbwe ko ngo u Rwanda rugiye kohereza ingabo muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yahise inyomoza ibyari byatangajwe na FARDC byashingiraga ku itangazo ritigeze ribaho, yavuze ko ibi byose ari urwitwazo rugamije gucira inzira Congo Kinshasa inzira yo gushyira mu bikorwa umugambi wo gutera u Rwanda, ifatanyije na FDLR.

U Rwanda wavuze ko ruzakomeza gushyira imbaraga mu kurinda imipaka yarwo kugira ngo hatabaho ibikorwa byo kuvogera ubutaka n’ikirere byarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru