Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yamaganye yivuye inyuma amakuru yatangajwe ko yabwiye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko imirwano y’i Goma yahitanye ubuzima bw’abantu 9 500.

Inkuru yatangajwe na Jeune Afrique, igaruka ku mibare y’abantu baguye mu mirwano yabereye i Goma ubwo Umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi hagati ya tariki 27 na 28 Mutarama 2025.

Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti “Est de la RDC: l’impossible bilan de la bataille de Goma”. Tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Imibare itangaje y’abahitanywe n’imirwano y’i Goma”.

Muri iyi nkuru, iki Kinyamakuru kigenda kigaragaza imibare yagiye itangazwa n’abantu batandukanye barimo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imiryango irimo uw’uw’Abibumbye, aho bose batarenzaga mu bantu ibihumbi bitatu (3 000).

Iki kinyamakuru kivuga ko umubare w’abantu 2 900 ari wo wakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye ko ari bo bantu baguye muri iyi mirwano.

Jeune Afrique ivuga ko tariki 05 Gashyantare 2025, AFC yatangaje ko ababarirwa mu 2 500 bo ku ruhande rw’igisirikare cya Congo n’abagifasha, baguye muri iyi mirwano,

Naho tariki 04 Gashyantare Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi OCHA, rikaba ryaravuze ko hapfuye abantu 2 000, nyuma rikaza kwemeza ko hapfuye abantu 2 773 hagakomereka 3 003.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko imibare yagiye yiyongera, ku buryo tariki 09 Werurwe 2025 Minisiteri y’Ubuzima muri DRC yemeje ko hapfuye abantu 8 573, mu gihe Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka ngo yemereye iki kinyamakuru ku murongo wa Telefone ko imibare yazamutse ikagera ku 9 500.

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe kuri iyi nkuru ya Jeune Afrique, yamaganiye kure ibyo yavuzweho ko yabwiye iki kinyamakuru.

Yagize ati “Namaganye nivuye inyuma imibare yo hejuru iri muri iyi nkuru ya Jeune Afrique yanditswe n’umunyamakuru wayo, Emmet Livingstone. Nta nshuro n’imwe nigeze ngirana ikiganiro n’iki gitangazamakuru cyerekeranye n’ibivugwa ku mubare w’abapfuye bagera 9 500. Ibi byatangajwe, ni ibihimbano, kandi nta kintu na kimwe kigaragaza ko nabitangaje.”

Uyu muvugizi wa M23 yasabye iki kinyamakuru Jeune Afrique gusiba iyi nkuru, kigatangaza amakuru y’ukuri mu gihe cya vuba, kandi agahabwa umwanya akagira icyo avuga mu bizatangazwa muri iyo nkuru kugira ngo agaragaze uruhande rw’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 8 =

Previous Post

Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

Next Post

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.