Umutwe wa M23 watangaje ko havutse imikoranire mishya ihuriweho n’imitwe ya ADF, FDLR na Wazalendo, ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanyekongo bicwa bazizwa ubwoko bwabo.
Ni nyuma y’uko hakomeje kumvikana ubwicanyi bukorerwa abasivile bo mu Bice biri mu nkengero z’ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23, aho bikorwa n’abarwanyi b’imitwe ifatanya na FARDC, aho baba bahungiye nyuma yo kumeneshwa n’uyu mutwe bahanganye.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyi mitwe uko ari itatu ikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.
Yagize ati “Twamaganye twivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa hashingiwe ku irondabwoko bukorerwa abasivile bo muri Lubero, Butembo ndetse no mu bice bihakikije.”
Lawrence Kanyuka yavuze ko “Ibikorwa nk’ibi by’ubugome ndengakamere, bidashobora kwihanganirwa na busa.” Nk’uko wakunze kubivuga ko udashobora kuzajye urebera ahakorwa ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa M23, yibukije ubutegetsi bwa Congo n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu Bihugu byo mu karere, ko uyu mutwe utahwemye kugaragaza ibikorwa nk’ibi ndetse ugasaba ko hagira igikorwa.
Ati “Turamenyesha Umuryango w’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu karere, ko havutse ubufatanye bushya bwa ADF, FDLR na Wazalendo bihurije mu bikorwa bari gukorera muri ibi bice.”
Yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukora ibikorwa bishingiye ku ivanguramoko, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kubiba urwangano mu baturage b’abasivile.
Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko ibi byose binashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse ko biri mu migambi yabwo buri kwifashisha mu rugamba buhanganyemo n’uyu mutwe.
RADIOTV10