Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yashyize hanze amakuru y’ubufatanye bushya bw’imitwe ikomeje gukora amarorerwa

radiotv10by radiotv10
05/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yashyize hanze amakuru y’ubufatanye bushya bw’imitwe ikomeje gukora amarorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko havutse imikoranire mishya ihuriweho n’imitwe ya ADF, FDLR na Wazalendo, ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanyekongo bicwa bazizwa ubwoko bwabo.

Ni nyuma y’uko hakomeje kumvikana ubwicanyi bukorerwa abasivile bo mu Bice biri mu nkengero z’ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23, aho bikorwa n’abarwanyi b’imitwe ifatanya na FARDC, aho baba bahungiye nyuma yo kumeneshwa n’uyu mutwe bahanganye.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyi mitwe uko ari itatu ikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Yagize ati “Twamaganye twivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa hashingiwe ku irondabwoko bukorerwa abasivile bo muri Lubero, Butembo ndetse no mu bice bihakikije.”

Lawrence Kanyuka yavuze ko “Ibikorwa nk’ibi by’ubugome ndengakamere, bidashobora kwihanganirwa na busa.” Nk’uko wakunze kubivuga ko udashobora kuzajye urebera ahakorwa ibikorwa nk’ibi bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi wa M23, yibukije ubutegetsi bwa Congo n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu Bihugu byo mu karere, ko uyu mutwe utahwemye kugaragaza ibikorwa nk’ibi ndetse ugasaba ko hagira igikorwa.

Ati “Turamenyesha Umuryango w’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu karere, ko havutse ubufatanye bushya bwa ADF, FDLR na Wazalendo bihurije mu bikorwa bari gukorera muri ibi bice.”

Yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukora ibikorwa bishingiye ku ivanguramoko, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kubiba urwangano mu baturage b’abasivile.

Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko ibi byose binashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse ko biri mu migambi yabwo buri kwifashisha mu rugamba buhanganyemo n’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho mu Bwongereza nyuma y’uko ishyaka ryari ku butegetsi ritsinzwe mu matora n’iryo bahanganye

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho mu Bwongereza nyuma y’uko ishyaka ryari ku butegetsi ritsinzwe mu matora n’iryo bahanganye

Amakuru agezweho mu Bwongereza nyuma y’uko ishyaka ryari ku butegetsi ritsinzwe mu matora n’iryo bahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.