M23 yatanze amakuru arambuye ku bisasu biremereye byarashwe na FARDC mu gace gatuwemo n’abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 urashinja igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abagifasha, kurasa ibisasu bya rutura mu gace gatuwemo n’abaturage, bigahitana abasivile b’inzirakarengane umunani barimo umwana w’umwaka umwe.

Ni ibitero byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, mu masaaha asatira saa sita z’amanywa, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bugaragaza uko urugamba rwari rwifashe kuri uyu wa Mbere, Lawrence Kanyuka yavuze ko “Uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC, bishe inzirakarengane umunani, banakomeretsa abandi 9 mu bitero byarasiwemo ibisasu bya rutura mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Kikuku no mu bice bihakikije.”

Lawrence Kanyuka kandi yanagaragaje amazina y’abaturage b’abasivile baburiye ubuzima bwabo muri ibi bitero bya FARDC imaze igihe ifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi n’icya SADC ndetse n’umutwe wa FDLR.

Muri aba bahitanywe n’ibi bisasu, harimo umwana w’umwana umwe (1), ndetse n’undi w’imyaka itandatu (6), hakabamo kandi n’umusaza w’imyaka 65.

Ni mu gihe abandi batanu bari hagati y’imyaka 30 na 45 biganjemo ab’igitsinagabo, kuko harimo abagabo bane n’uw’igitsinagore umwe.

Lawrence Kanyuka kandi yanatangaje urutonde rw’abantu icyenda (9) bakomerekeye muri iki gitero cy’ibitwaro biremereye, barimo uruhinja rw’ukwezi kumwe ndetse n’umwana w’imyaka itatu (3).

Ni mu gihe kandi ibi bisasu, byanasenye inzu enye (4) z’abaturage bo muri aka gace ka Kikuku kibasiwe muri ibi bitero bya FARDC.

Lawrence Kanyuka ati “Twamaganye twivuye inyuma ibi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu kandi biteye isoni. Ubwicanyi bukomeje gukorwa n’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeza kugira ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka ntugire icyo ukora kuri ibi bikorwa, M23 yo itazaterera agati mu ryinyo ahubwo ko izakomeza inshingano zayo zo kurinda ubuzima bw’abaturage bugarijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru