Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

radiotv10by radiotv10
21/11/2021
in MU RWANDA
0
Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021,  Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, avuga ko  ari ngombwa ko  ibibazo byo mu muryango biganirwaho mu buryo bwimbitse  kugira ngo bishakirwe umuti.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Ngarambe François

Iyi  nama idasanzwe yitabiriwe n’abagore barenga 800, yabereye i Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe  uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango mwiza.

Madamu Jeannette Kagame  yasabye  abitabiriye iyi nama gukomeza guherekeza abashakanye bitari ibya “bridal shower” gusa, bagatanga  ubujyanama kugira ngo ibibazo bikemuke hakiri kare.

Yagize ati: “Iyo witegereje ibibazo biri mu muryango, usanga ari ngombwa ko tubiganiraho byimbitse, nk’intore z’umuryango, nk’abagore bagize urugaga, ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo. Mu Kinyarwanda bavuga ko nta zibana zidakomanya amahembe”!

Yagaragaje ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya, bagatahiriza umugozi umwe mu gukemura ibibazo kuko mu gihe umwe abuze amahoro n’undi atayabona.

Ati: “Nyakubahwa  Paul Kagame  Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagize ati ikibuza umugore amahoro, kibuza umugabo amahoro! Umugore wakennye akenesha umugabo! Umugore wakize akiza umugabo, kuko nta sosiyete igira umugore gusa cyangwa umugabo gusa! Ibagira bombi”.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko mu mibereho y’abantu muri rusange, ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango habamo byinshi abantu batumvikanaho; habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.

Ati: “Nifuje rero ko dukomeza gutekereza ku ruhare rw’umuryango w’umunyamuryango wa  RPF Inkotanyi  mu nshingano 3; kubyara no kurera Umukada wa RPF, kubyara no kurera umuyobozi mwiza uzita ku baturage, kubyara no kurera umubyeyi”.

Muri iyi nama Madamu Jeannette Kagame yashimye ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bw’Igihugu n’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu kurera no kwita ku banyamuryango.

Avuga ko kimwe mu bikomeza Umuryango wa RPF Inkotanyi wubatse intekerezo nzima, ari uko izo ntekerezo zihererekanwa mu bavuka n’ababyiruka.  Ati: “Abanyamuryango-mutima wa RPF, dushyira ingufu mu kurera abana bacu nk’Inkotanyi, zizakomeza amahame y’umuryango”.

Yashimye uruhare rwa RPF inkotanyi mu gutoza indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima.

Yagize ati: “Twe twagize amahirwe, amahitamo yaraje, tubona  RPF Inkotanyi maze iraturera. Iturera twese nk’umubyeyi urera umwana ahereye mu buto, maze agatanga ingufu zose afite, akagutoza ubwenge, ubumenyi, n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima. N’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho no guhindura ibitameze neza”.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Ngarambe François yatanze ubutumwa agaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, ashima uburyo umubare w’abagore bitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ukomeje kwiyongera, anaboneraho kubakangurira kongera imbaraga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye inama gutanga ubujyanama ku bashakanye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eleven =

Previous Post

Basketball: Team Shyaka yegukanye All Star Game, Meshack ashimirwa  kuba yarakomeje gukunda uyu mukino

Next Post

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.