• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

????????????????????????????????????

Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Makuza Bernard wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, yashimye abamuhaye serivisi zinoze, bamwe mu baturage bamusubiza bavuga ko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi kandi ari umuntu ukomeye.

Hon Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe akagira n’indi myanya ikomeye mu Rwanda nka Perezida wa Sena aherukamo, yanditse ubutumwa kuri Twitter ashima serivisi nziza yahawe.

Muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Makuza Bernard yagize ati “Ndashimira abakozi bo muri Servisi z’ubutaka mu Murenge wa Kinyinya n’abo mu Karere ka Gasabo uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.”

Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo, Makuza yakomeje agira ati “Nanyuzwe. Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho. NTIMUGATEZUKE.”

Ndashimira abakozi bo muli Servisi z'ubutaka mu Umurenge wa KINYINYA n'abo mu Akarere ka GASABO,uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.Nanyuzwe.Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho.NTIMUGATEZUKE. pic.twitter.com/VDYWx8hPyo

— Makuza Bernard (@_MakuzaBernard) January 26, 2022

Gusa bamwe mu basubije ubu butumwa bwe, bavuze ko kuba yahawe serivisi inoze ntagitangaza kirimo kuko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi n’ibigwi afite mu Rwanda.

Uwitwa Umusore Wirwanyeho, yasubije agira ati “Ni uko bakuzi iyaba wari uzi icyangombwa maze imyaka irenga 8 nirukaho nabuze.”

Uwitwa Bisoso Mukamwiza na we yagize ati “Nyakubahwa muyobozi nta muntu wabona muza kumusaba service ngo areke kubasamira hejuru! Niba mushaka kumenya urugero rwa serivisi, muzagende mwambaye mask yagasaza k’agakene, mwambaye imyenda icitse, hanyuma mubabwire muti ‘nye gushaka icyangombwa cy’ubutaka’ muzumirwa.”

Uwitwa Minyaruko Aron we yagize ati “Hon. ahubwo wasanga hari ababirenganiye mo kubera imbara zose zagushyizweho, Ni iki kitakorwa ngo Nyakubahwa abone icyo ashaka kandi vuba?”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 3 =

Previous Post

Kiyovu yasinyishije rutahizamu w’Umurundi akaba umuvandimwe wa Bigirimana Abedi usanzwe ayikinira

Next Post

Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.