Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yirukanye abagize Guverinoma bose kubera ruswa ivugwa muri bamwe mu bari Abaminisitiri.

Iki gikorwa cyo gusesa Guverinoma ya Malawi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama aho Perezida Lazarus Chakwera yabitangaje mu ijambo rye.

Izindi Nkuru

Perezida Lazarus Chakwera yatangaje ko nyuma yo gusesa iyi Guverinoma, azatangaza izayisumbura mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Mu ijambo rye, ubwo yagarukaga ku cyatumye asesa Guverinoma, yavuze ko yahagurukiye guhangana n’imyitwarire mibi ya bamwe mu bakozi ba Leta.

Yirukanye abagize Guverinoma mu gihe hari bamwe mu bari Abaminisitiri bavugwagaho kurya bitugukwaha.

Ibi kandi byanatumye ubu hari Abaminisitiri batatu bari gukurikiranwaho ibyaha binyuranye bifitanye isano n’ibihungabanya ubukungu bw’Igihugu.

Muri bo harimo Minisitiri w’Ubutaka wanatawe muri yombi mu kwezi gushize aho arebwa ibyaha bwo kwakira ruswa ndetse na Minisitiri w’Umurimo ushinjwa kunyereza amafaranga yagenewe kurwanya icyorezo cya COVID-19

Hari kandi Minisitiri w’Ingufu ushinjwa uburiganya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori.

Perezida Lazarus Chakwera yari amaze iminsi ari ku gitutu ashinjwa kwirengagiza ibi bibazo biri muri Guverinoma ye nyamara biganisha Igihugu ahabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru