Abatuye mu bice bya Nyamirambo, Kimisagara ndetse na bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali bazi ahitwa kwa Mayaka hitiriwe Emmanuel Mayaka, gusa uyu mugabo uzwi mu kwerekana Film ubu ntakiri mu mwuka w’abazima.
Uyu Mayaka yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bo mu muryango we.
Mayaka kandi yari asanze afite kompanyi ijyanye n’ibya sinema izwi nka Cine El May iyoborwa na Karambizi Rabbini Hamin wemeje iby’urupfu rwe.
Karambizi Rabbini Hamin avuga ko inkuru y’urupfu rwa Mayaka yamenyekanye saa tatu z’ijoro. Ati “Ni agahinda, ni akababaro.”
Avuga ko Mayaka yari amaze iminsi avuye kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inkuru yashenguye bamwe mu basanzwe bakunda sinema ndetse na Football kuko uyu mugabo ari mu batangije ibyo kwerekana film n’imipira yo ku mugabane w’u Burayi.
Umunyamakuru w’Imikino mu Rwanda, Nsengiyumva Sidick mu butumwa yanyijije kuri Twitter, yagize ati “Ruhukira mu mahoro Mzee Mayaka, waradusirimuye I Nyamirambo twize kureba umupira w’i Burayi, twize igifaransa mbere. Warakoze pe itahire mu mahoro y’Imana.”
RADIOTV10