Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo gufungisha Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], avuga ko aramutse yaranabikoze ariko uregwa na we yarakoze ibyo ashinjwa, nta kosa ryaba ririmo, gusa ngo ni ukubiharira inzego.
Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ni umwe mu bashyizwe mu majwi ko ari mu bihishe inyuma ifungwa rya Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Miss Jolly mu Kiganiro yagiranye na Isimbi TV twanditse inkuru nka RADIOTV10, yavuze ko inzego z’ubutabera z’u Rwanda zikora kinyamwuga kandi ko zibereyeho kurenganura abarengana ariko no guhana abakoze ibyaha, bityo ko n’uyu musore uyobora Kompanyi yahoze itegura Miss Rwanda azahabwa ubutabera.
Ati “Kwibwira ko rero ndi Master mind [uwacuze umugambi] …ariko reka mbaze ubundi mbaye narabikoze ari byo [ari byo ko Prince Kid yakoze ibyo akurikiranyweho] ikosa ryaba ari irihe? Twimajine [twiyumvishe] ko ari byo, ukabikora, ikibazo cyaba kirimo ni ikihe?”
Akomeza agira ati “Umuvandimwe reka tumureke Imana izamworohereze kuko platform [Miss Rwanda] ni nziza, twese yatugiriye akamaro, wenda uko yakorwa n’inindi, tureke inzego z’ubutabera zibijyemo, aracyari umwere ntarahamwa n’icyaha.
Ashobora kuba umwere, naba umwere ni ukumwakira muri sosiyete tuzabishimira Imana ariko nataba umwere icyaha kikamuhama na we azabibazwa.”
Miss Jolly ahakana ibyavuzwe ko ari we washutse Miss Muheto ngo bashyirishemo Prince Kid, ati “Tumurangize bigende gute? Dutegure Miss Rwanda…ngo bigende gute? Izo ni sinema Abanyarwanda baba bifitiye.”
Avuga ko nta bubasha afite bwo kuba yakora ibyo avugwaho ndetse ko adashobora kubeshya inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
Akomeza agira ati “Ibyo bitandukanye n’ukuri, ukuri kuzamenyekana, inzego z’ubutabera reka tuzireke zikore akazi kazoo.”
Miss Mutesi Jolly avuga ko atewe ishema no kuba yaranyuze muri iri rushanwa ryavuzwemo ibibazo ariko ko abantu bakwiye guharira inzego akazi kazo muri ibi bibazo.
RADIOTV10