Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

Abakuru b’Ibihugu batandatu bageze mu Rwanda, barimo abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo ku Mugabane wa Afurika izwi nka Africa CEO Forum.

Iyi nama itangira none tariki 14 kugeza kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, iritabirwa n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abenshi banaraye mu Rwanda.

Abakuru b’Ibihugu bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye iyi nama, barimo Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea wageze i Kigali hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi ari na wo munsi abanyacyubahiro benshi bagereyeho mu Rwanda, hakiriwe Abakuru b’Ibihugu binyuranye, nka Perezida Bola Ahmed Tinubu Nigeria, Mohamed Ould Ghazouani, wa Mauritania, Daniel Chapo wa Mozambique, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon.

Bamwe muri aba Bakuru b’Ibihugu kandi banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, banagirana ibiganiro, bigamije guteza imbere umubano n’imikoranire y’Ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko “Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu baganiriye ku gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ingufu ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.”

Perezida Kagame kandi yakiriye ku meza mugenzi we Tinubu ndetse n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu bikorwa by’iyi nama igiye kubera i Kigali.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakiriye mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, na we bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ubufatanye bw’Ibihugu byombi, ibijyanye n’umutekano ku Mugabane wa Afurika, n’ibibazo byugarije Isi.

Perezida Kagame kandi yakiriye Perezida Daniel Chapo wa Mozambique na we baganira ku mikoranire n’ubufatanye busanzweho hagati y’Ibihugu byombi byumwihariko mu rwego rw’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Uretse aba Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Africa CEO Forum, kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwanakiriye Faure Essozimna Gnassingbé usanzwe ari Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo wagize uruzinduko rw’umunsi umwe.

Faure Essozimna Gnassingbé kandi yanakiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame banagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye kandi ukomeje gutera imbere hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’intambwe ziriho ziterwa mu guteza imbere ituze mu karere.

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea ni we wageze mu Rwanda bwa mbere ku wa Kabiri

Kuri uyu wa Gatatu kandi Faure Essozimna Gnassingbé na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro
Yakiriwe na Perezida Kagame bagirana ibiganiro

Perezida Bola Ahmed Tinubu Nigeria na we yageze mu Rwanda
Yanakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Yanamwakiriye ku meza n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe
Mohamed Ould Ghazouani, wa Mauritania na we yageze i Kigali
Na we yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye

Daniel Chapo, wa Mozambique na we yahageze

Na we yakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda

Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabo na we yageze i Kigali

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − three =